Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 3:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Uhoraho na none araza, ahamagara nka mbere, ati «Samweli, Samweli!» Samweli ati «Vuga, umugaragu wawe arumva.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Maze Uwiteka araza ahagarara aho, aramuhamagara nk'ubwa mbere ati “Samweli, Samweli!” Na we ati “Umbwire kuko umugaragu wawe nteze amatwi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Uhoraho araza yongera guhamagara nka mbere ati: “Samweli, Samweli.” Samweli arasubiza ati: “Vuga, umugaragu wawe nguteze amatwi.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 3:10
8 Iomraidhean Croise  

Aramusubiza ati «Oya, ahubwo ndi umugaba w’ingabo z’Uhoraho. None ndaje.» Nuko Yozuwe agwa apfukamye, yubika uruhanga ku butaka, maze aramubaza ati «Databuja arabwira iki umugaragu we?»


None rero, nguyu umwami uzabajya imbere. Jye dore ndashaje, maze kumera imvi, n’abahungu banjye muri kumwe. Muzi ko nabagendaga imbere, guhera mu buto bwanjye kugera uyu munsi.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Dore, hari ikintu ngiye gukora muri Israheli, kizatuma abazacyumva bose bakangarana.


Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye.


Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha.


Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati «Ndaje kuko umpamagaye.» Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana.


Heli abwira Samweli, ati «Subira kwiryamira. Naguhamagara, umubwire uti ’Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva.’» Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan