Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 3:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho ari kumwe na Heli. Muri iyo minsi Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Uwo mwana Samweli yakoreraga Uwiteka imbere ya Eli. Kandi muri iyo minsi ijambo ry'Imana ryari ingume, nta kwerekwa kwari kweruye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry'Uhoraho n'ababonekerwaga bari mbarwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Umwana Samweli yakoreraga Uhoraho atōzwa na Eli. Muri icyo gihe, abumvaga ijwi ry'Uhoraho n'ababonekerwaga bari mbarwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 3:1
11 Iomraidhean Croise  

Nta hakiboneka ibimenyetso bikuranga, nta n’umuhanuzi ukibaho, kandi nta n’umwe muri twe uzi aho bizahereza!


Iyo abahanuzi babuze, imbaga yiberaho uko ibonye, ariko ukurikiza itegeko azahirwa.


Nzagabanya abantu batube nka zahabu igogoye, babe ingume kurusha zahabu y’i Ofiri.


Icyago kizasimburwa n’ikindi, inkuru mbi zisimburane. Bazatakambira umuhanuzi ngo agire icyo yababonera ariko bibe iby’ubusa; umuherezabitambo ntazaba akimenya amategeko, nk’uko n’abakuru b’umuryango batazaba bakijya inama.


Elikana asubira iwe i Rama, naho umwana akomeza gukorera Uhoraho, mu maso y’umuherezabitambo Heli.


Samweli yakoreraga Uhoraho. Yari umwana wambaye agakanzu kaboshye muri hariri.


Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta.


Naho uwo mu muryango wawe uzarokoka, azamwunamira kugira ngo abone ka feza n’akagati, maze azamubwire ati ’Mbabarira, umpe akarimo k’ubuherezabitambo, kugira ngo mbone agace k’umugati ko kurya.’»


Samweli akomeza kuryama kugera mu gitondo, nyuma akingura inzugi z’Ingoro y’Uhoraho. Samweli yatinyaga gutekerereza Heli ibonekerwa rye.


Uhoraho akomeza kubonekera i Silo. Koko rero, Uhoraho yigaragarizaga Samweli i Silo, akamuvugisha.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan