Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 27:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Yaba umugabo cyangwa se umugore, Dawudi yirindaga kugira uwo azana i Gati ari muzima, kubera ubwoba. Yaribwiraga ati «Baramutse baganiriye, bamenyana bakadutamaza.» Nuko akomeza kugenza atyo, iminsi yose yamaze mu gihugu cy’Abafilisiti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Ariko Dawidi ntiyagira umugabo cyangwa umugore arokora ngo abajyane i Gati, kuko yibwiraga ko babarega bati “Dawidi yakoze atya n'atya. Iminsi yose yatuye mu gihugu cy'Abafilisitiya ni ko yabigenzaga.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n'umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy'Abafilisiti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Aho Dawidi yateraga yarabatsembaga ntihagire umuntu n'umwe ajyana i Gati, kuko yatinyaga ko babwira Akishi ibyo akora. Uko ni ko yabigenzaga igihe cyose yamaze mu gihugu cy'Abafilisiti.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 27:11
7 Iomraidhean Croise  

Umunwa uvuga ukuri uhora uhamye, naho ururimi rubeshya ni urw’umwanya muto gusa.


Gutinya abantu birimo umutego, naho uwiringira Uhoraho ntazahungabana.


Ku munsi wa kabiri w’urupfu rwa Gedaliyahu, nta muntu n’umwe wari wakabimenya.


Dawudi abwira Abiyatari, ati «Urya munsi nari nzi ko Dowegi Umunyedomu ahari, ntekereza ko atazabura kubibwira Sawuli. Ni jyewe watumye urugo rwa so rwose rurimbuka.


Akishi yamubaza ati «Uyu munsi wateye he?» Dawudi akamusubiza ati «Nateye Negevu ya Yuda», cyangwa «Negevu y’Abayerahimeli», cyangwa ati «Nateye Negevu y’Abakeniti.»


Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»


Abamaleki bari batwaye bunyago abagore, abana bato n’abakuru. Ntibari bagize uwo bica, ahubwo bari babajyanye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan