Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 26:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Abishayi abwira Dawudi, ati «Uyu munsi, Imana yashyize umwanzi wawe mu biganza byawe. None rero, ndeka mutere icumu rimwe rizira irya kabiri, maze mubambe ku butaka.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Abishayi abwira Dawidi ati “Uyu munsi Imana yakugabije umwanzi wawe. Nuko none ndakwinginze, nyemerera mutikure icumu rimwe gusa mpamanye n'ubutaka, sinongera ubwa kabiri.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n'icumu rimwe gusa ntashubijemo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Abishayi ni ko kubwira Dawidi ati: “Uyu munsi Imana ikugabije umwanzi wawe, none ureke mushite ku butaka n'icumu rimwe gusa ntashubijemo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 26:8
16 Iomraidhean Croise  

Nuko Abishayi mwene Seruya abwira umwami, ati «Ni kuki iriya mbwa yaboze yatuka umwami umutegetsi wanjye? Reka ntambuke, maze muce umutwe.»


Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe, kuko wabonye akaga ndimo, ukamenya amagorwa yanjye.


Nuko Yohanani mwene Kareya abariza Gedaliyahu i Misipa mu ibanga, ati «Nyemerera, ngende nice Yishimayeli mwene Netaniya, kandi nta muntu uzabimenya. Ese urashaka ko aba ari we ugutanga akakwica? Abayuda bose bakugenderaho baba bagowe, maze abasigaye muri Yuda bose bagashirira ku icumu!»


Mbese Uhoraho, muramuhimbira migambi nyabaki? Ni we utsemba; umubabaro ntugaruke ukundi.


Imana yakoranirije abantu bose mu bwigomeke kugira ngo bose hamwe ibagirire imbabazi.


’Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi, abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi, atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye, maze Uhoraho akabatanga?


Uhoraho abaha ikiruhuko ku mpande zose, nk’uko yari yarabisezeraniye abasekuruza babo. Nta n’umwe mu banzi babo washoboye kubananira, Uhoraho abegurira abanzi babo bose.


Yuda arazamuka, maze Uhoraho yegurira Abakanahani n’Abaperizi mu biganza byabo. I Bezeki bahatsinda abantu ibihumbi cumi muri bo.


Dawudi aguma mu bihanamanga no mu misozi y’ubutayu bw’i Zifu. Sawuli yakomeje kumushakashaka ubudahwema, ariko Imana ntiyamumugabiza.


Agera atyo ku biraro by’intama byari iruhande rw’inzira, aho ngaho hakaba hari ubuvumo. Sawuli abwinjiramo kugira ngo yitume. Dawudi n’ingabo ze bakaba bicaye mu muhero w’ubwo buvumo.


Ingabo za Dawudi ziramubwira ziti «Nguyu umunsi Uhoraho yakubwiye ati ’Dore neguriye umwanzi wawe mu biganza byawe, maze umwigenzereze uko ushaka.’» Nuko Dawudi arahaguruka, akeba rwihishwa agatambaro ku gishura cya Sawuli.


Uhoraho azitura buri wese akurikije ubutungane bwe n’umurava we. Ni we wakugabije ibiganza byanjye uyu munsi, ariko nanze gukoza ikiganza cyanjye ku uwo Uhoraho yiyimikiye.


Dawudi na Abishayi baragenda, bagera muri za ngabo nijoro. Sawuli yari aryamye kandi asinziriye hagati yazo, icumu rye rishinze ku butaka hafi y’umusego we. Abuneri n’ingabo ze na bo baryamye bamukikije.


Nuko Dawudi aramusubiza ati «Sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan