Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 26:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Sawuli aravuga ati «Nacumuye. Garuka, Dawudi mwana wanjye, sinzongera kukugirira nabi, kuko uyu munsi wubahirije ubugingo bwanjye. Ni byo koko, nahubutse nk’umusazi kandi nibeshye bikabije.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Sawuli aravuga ati “Nakoze icyaha. Garuka mwana wanjye Dawidi, sinzongera kukugirira nabi, kuko ubugingo bwanjye bwagize agaciro imbere yawe uyu munsi. Yewe, nabaye igicucu, narafuditse cyane.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk'umusazi kandi naribeshye bikabije!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Sawuli aravuga ati: “Dawidi mwana wanjye, naracumuye none garuka sinzongera kukugirira nabi. Iri joro wanyeretse ko udashaka kunyica. Ni koko nagenje nk'umusazi kandi naribeshye bikabije!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 26:21
16 Iomraidhean Croise  

Umwami yohereza umutware wa gatatu w’abasirikare mirongo itanu. Ageze imbere ya Eliya arapfukama, aramwinginga ati «Muntu w’Imana, girira impuhwe ubuzima bwanjye n’ubw’abagaragu bawe, ari bo aba basirikare mirongo itanu!


Dore umuriro wavuye mu ijuru, utwika abatware babiri ba mbere hamwe n’abasirikare babo mirongo itanu. None ubu ngubu ndagusaba kubabarira ubuzima bwanjye!»


Nta muntu n’umwe wabitanga ngo bimucungure, cyangwa ngo abihe Imana bimubere ingwate.


Azabakiza ububisha n’agahato, kuko we abona amagara yabo afite agaciro.


Farawo ahamagaza Musa na Aroni, maze arababwira ati «Ubu ngubu ho nemeye ko nacumuye; Uhoraho ni we uri mu kuri, naho jyewe n’igihugu cyanjye tukaba mu cyaha.


Balamu abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Nacumuye kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze imbere yanjye mu nzira. None rero niba uru rugendo rutakunyuze, ndasubira iwanjye.»


«Nacumuye, ngambanira amaraso y’umuntu w’umwere.» Baramusubiza, bati «Bidutwaye iki? Ni wowe uzigorerwa!»


Samweli abwira Sawuli, ati «Wahubutse! Ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Nyamara, Uhoraho yari gukomeza ubwami bwawe kuri Israheli iteka ryose.


Sawuli abwira Samweli, ati «Nacumuye, naciye ku itegeko ry’Uhoraho, no ku magambo yawe. Nabitewe n’ubwoba nagize kubera rubanda, maze ndabumvira.


Sawuli aravuga ati «Nacumuye! None ariko ndakwinginze, unyubahirize imbere y’abakuru b’umuryango wanjye n’imbere ya Israheli: tugarukane kugira ngo ninginge Uhoraho, Imana yawe.»


Bukeye, Abafilisiti bongera kugaba ibitero. Buri gihe uko bateraga, Dawudi yarabatsindaga, akarusha kure abagaragu bose ba Sawuli. Nuko bituma izina rye riba icyamamare.


Dawudi amaze kubwira Sawuli ayo magambo, Sawuli aravuga ati «Ese iryo jwi ni iryawe, Dawudi mwana wanjye?» Nuko Sawuli araturika ararira.


Dawudi aramusubiza ati «Ngiri icumu ry’umwami, umwe mu bagaragu bawe niyambuke maze aze arijyane.


Ubwoubugingo bwawe bwagize agaciro gakomeye kuri jye, ubwanjye na bwo buzakagire imbere y’Uhoraho, kandi arankize ibyago byose.»


Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan