Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 26:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Reka reka ibyo wakoze si byiza. Ndahiye Uwiteka uhoraho, mwari mukwiriye gupfa kuko mutarinze shobuja, Uwiteka yimikishije amavuta. Ngaho nimurebe icumu ry'umwami n'urunywero rw'amazi, aho byari biri ku musego we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n'agacuma ke k'amazi bikiri iruhande rw'umusego we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ibyo mwakoze si byo. Ndahiye Uhoraho ko mukwiye kwicwa kuko mutaraririye shobuja, uwo Uhoraho yimikishije amavuta. Ngaho reba niba icumu rye n'agacuma ke k'amazi bikiri iruhande rw'umusego we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 26:16
11 Iomraidhean Croise  

Dawudi arakarira bikabije uwo muntu, abwira Natani, ati «Ndahiye Uhoraho Nyir’ubuzima! Umuntu wakoze ibyo akwiye urupfu.


Rwose umugaragu wanjye yambeshyeye ku mwami, umutegetsi wanjye! Ariko rero, mwami mutegetsi wanjye, uri nk’umumalayika w’Imana, ukore icyo ubona kigutunganiye.


Naho umuherezabitambo Abiyatari, umwami aramubwira ati «Genda ujye i Anatoti mu isambu yawe. Rwose wari ukwiye gupfa, ariko sinkwica uyu munsi kuko wahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho imbere ya data Dawudi, kandi ukifatanya na data mu byamubabaje byose.»


kuko Uhoraho yarungurukiye mu bushorishori bw’ijuru, aho ari mu Ngoro ye, akareba ku isi,


Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye; wowe ufite ubushobozi umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.


Kandi natwe twese kera twari tumeze nka bo, dukurikira irari ry’umubiri wacu, dukora gusa ibyo umubiri ushaka n’ibyifuzo byawo bibi; yewe, ku bwacu twari twikururiye uburakari bw’Imana kimwe na bo.


Kuko igihe cyose mwene Yese azaba akiri kuri iyi si, nta bwo uteze gukomera ari wowe ari n’ubwami bwawe. Ubu nonaha, umufate umunzanire, kuko akwiye gupfa nta kindi.»


Ariko nyuma y’ibyo, Dawudi yumva umutima we uradiha, kuko yari akebye agatambaro ku gishura cya Sawuli.


Uhoraho azabimpore, nindamuka nkojeje ikiganza ku uwo yiyimikiye! None rero, fata ririya cumu riri ku musego we n’igicuma cy’amazi, maze twigendere.»


Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe.


Nuko Dawudi aramusubiza ati «Sigaho kumwica! Ni nde ushobora gukoza ikiganza ku uwo Uhoraho yasize amavuta, maze ntabiryozwe?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan