Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 26:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Dawudi abwira Abuneri, ati «Uri umugabo koko, utagira undi bahwanye muri Israheli. Ariko se ye, ni iki cyatumye udashobora kurarira umwami, umutegetsi wawe? Umwe muri rubanda yaje kwica umwami, umutegetsi wawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Dawidi abwira Abuneri ati “Mbese nturi intwari? Hari uhwanye nawe muri Isirayeli? Ariko none ni iki cyakubujije kurarira umwami shobuja? Muri mwe haje umuntu wo kwica umwami, kandi ari we shobuja.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z'Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Dawidi aramubwira ati: “Ko uri intwari ukaba utagira uwo muhwanye mu ngabo z'Abisiraheli, ni iki cyatumye utabasha kurarira umwami shobuja? Hari umuntu waje kwica umwami shobuja ntiwamubona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 26:15
5 Iomraidhean Croise  

Nuko umwami abwira abagaragu be, ati «Ntimuzi se ko uyu munsi muri Israheli hapfuye umutware, umuntu ukomeye?


Agaruka ku bigishwa be, maze asanga basinziriye; nuko abwira Petero ati «Ni ibyo byawe, ntiwashoboye kuba maso hamwe nanjye isaha imwe?


Ni ko kwerekeza ijwi aho Abuneri mwene Neri n’ingabo ze baciye ingando, arahamagara ati «Yewe Abuneri we, aho uranyumva?» Abuneri aramusubiza ati «Uri nde, yewe muntu usakuriza umwami?»


Ndahiye Uhoraho ko ukwiye urupfu, kuko ibyo wakoze atari byiza, kuba utashoboye kurarira umutegetsi wawe, uwo Uhoraho yiyimikiye. Reba neza! Mbese ye icumu ry’umwami n’igicuma cy’amazi byari ku musego we biri hehe?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan