Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 25:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Nuko Abigayila agira bwangu, afata imigati magana abiri, impago ebyiri z’impu zuzuye divayi, intama eshanu zitetse neza, ingero eshanu z’ingano zikaranze, amaseri ijana y’imizabibu yumye n’utugati magana abiri tw’imbuto z’umutini, abishyira ku ndogobe,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Nuko Abigayili agira vuba, yenda amarobe y'imitsima magana abiri n'imvumba ebyiri za vino, n'inyama z'intama eshanu zihiye n'ingero eshanu z'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'inzabibu zumye n'imibumbe magana abiri y'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Nuko Abigayile ategura bwangu imigati magana abiri n'intama eshanu zitetse neza, n'impago ebyiri za divayi, n'ibiro cumi na bitanu by'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye, n'utubumbe magana abiri tw'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Nuko Abigayile ategura bwangu imigati magana abiri n'intama eshanu zitetse neza, n'impago ebyiri za divayi, n'ibiro cumi na bitanu by'ingano zikaranze, n'amaseri ijana y'imizabibu yumye, n'utubumbe magana abiri tw'imbuto z'umutini, abihekesha indogobe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 25:18
14 Iomraidhean Croise  

Dawudi yari amaze kurenga gato impinga y’umusozi, Siba umugaragu wa Mefibosheti aramusanganira n’indogobe ebyiri zihetse imigati magana abiri, amaseri ijana y’imizabibu yumye, imbuto ijana z’umwero n’uruhago rw’uruhu rurimo divayi.


Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko.


Icyo umuntu atanze kimuhesha inzira, kikamugeza imbere y’abakomeye.


Nta gihosha umujinya w’umuntu wafungije, nko kumugabira mwiherereye, cyangwa kumutura mu ibanga.


Bamazeyo iminsi itatu, basangira na Dawudi ibiribwa n’ibinyobwa, kuko abavandimwe babo bari babateguriye byose.


Kandi ni ukuri koko, ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli yambujije kukugirira nabi, kuko iyo utaza wihuta kunsanganira, bwari gucya nta gisigaye kwa Nabali, habe n’umwe mu bahungu be.»


Bukeye Yese abwira umuhungu we Dawudi, ati «Akira izi ngano zikaranze n’iyi migati cumi, maze wihute ubigemurire bakuru bawe bari ku rugamba.


None rero, nagira ngo ubimenye kandi utekereze n’icyo uri bukore, kuko bamaze kwiyemeza kurimbura databuja n’urugo rwe rwose. Naho databuja we ndabona ari igipfamutima, nta wagira icyo amubwira.»


Uwo mugore aramunezereza, na rimwe ntajya amutenguha, iminsi yose y’ubuzima bwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan