Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 24:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Hanyuma Dawudi asohoka mu buvumo, ahamagara Sawuli, ati «Mwami, Mutegetsi wanjye!» Sawuli ngo akebuke inyuma, Dawudi arunama kugeza ku butaka, aramupfukamira.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Hanyuma Dawidi na we arahaguruka ava mu buvumo, ahamagara Sawuli ati “Nyagasani Mwami!” Sawuli akebutse Dawidi arunama yubika amaso, aramuramya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Abaza Sawuli ati: “Kuki wumva amabwire ngo ndashaka kukugirira nabi?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 24:9
19 Iomraidhean Croise  

Ubeshyera mugenzi we rwihishwa, nzamucecekesha. Abasuzugura abandi n’abirata, abo sinzabihanganira.


Abatware babo bazahananturirwa mu manga, ni bwo bazumva ko amagambo yanjye yari aboneye.


Umuntu w’umugome akurura amahane, kamenabanga agatanya incuti.


Umugiranabi yita ku munwa w’umuhendanyi, umubeshyi agahugukira akarimi k’indyarya.


Amagambo y’inzimuzi aba asize umunyu, aragenda agashyika ku nkingi z’umutima.


Uko umuyaga wo mu majyaruguru uzana imvura, ni na ko akarimi kazimura gatera abantu ishavu.


Ururimi rubeshya rwanga abo rwahemukiye, kandi umunwa w’indyarya ukurura urupfu.


Iyo umutware yita ku mazimwe, abayoboke be bose baba abagome.


Yeremiya arongera abwira Sedekiya, ati «Ni ikihe cyaha nagukoreye wowe, n’abagaragu bawe, n’umuryango wawe, kugira ngo mube mwarandoshye mu buroko?


Uzirinde gusebya umuryango uvukamo, kandi ntuzashinje mugenzi wawe icyaha cyamucisha umutwe. Ndi Uhoraho.


Ururimi na rwo ni nk’umuriro, isoko y’ibibi; rubarirwa mu myanya y’umubiri wacu, maze rukanduza umubiri wose, rukawutwikisha umuriro rukomora mu nyenga y’ikuzimu, rukangiza imibereho yacu yose.


Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?»


Umuhungu amaze kugenda, Dawudi ava iruhande rwa rya buye aho yari yihishe, yitura hasi yubamye, amwikubita imbere incuro eshatu; maze barahoberana, bombi baririra icyarimwe kugeza ubwo Dawudi ahogora.


Ni ko kubwira Sawuli, ati «Ni iki gituma wumva amabwire y’abantu, bavuga ko nshaka icyakugirira nabi?


Nuko ayo magambo ya Dawudi acubya umurego w’ingabo ze, azibuza kwiroha kuri Sawuli. Ubwo rero Sawuli arahaguruka ava mu buvumo, yikomereza inzira ye.


Dawudi aramubaza ati «Ni mpamvu ki rero, mutegetsi wanjye, yatumye ukurikirana umugaragu wawe? Mbese nakoze iki cyangwa se icyo nagucumuyeho ni ikihe?


None rero, Nyagasani, mutegetsi wanjye, ndakwinginze ngo utege amatwi umugaragu wawe. Niba ari Uhoraho wakunteje, niyakire impumuro y’igitambo; ariko niba ari abantu bakunteza, nibavumwe imbere y’Uhoraho, kubera ko banciye kandi bakampeza ku murage w’Uhoraho bambwira ngo ’Genda, ujye gukorera izindi mana.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan