Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 23:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kwa Dawudi i Keyila, yari yahunganye rwa ruhago rw’amabuye y’ubufindo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Kandi ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi i Keyila, yahunganye efodi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy'ubutambyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Igihe Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kuri Dawidi yamusanze aho i Keyila, kandi yari yazanye igishura cy'ubutambyi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 23:6
12 Iomraidhean Croise  

Naho umuherezabitambo Abiyatari, umwami aramubwira ati «Genda ujye i Anatoti mu isambu yawe. Rwose wari ukwiye gupfa, ariko sinkwica uyu munsi kuko wahetse Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho imbere ya data Dawudi, kandi ukifatanya na data mu byamubabaje byose.»


Umusanganyagihimba bazawukoreshe zahabu, ubwoya bw’isine, bw’umuhemba n’ubutukura, na hariri ihotoye: uzadodwe n’umuhanga.


Sawuli abwira Ahiya, ati «Zana hano uruhago rw’ubufindo», kuko icyo gihe ari we wari urushinzwe mu Bayisraheli.


Ahiya, mwene Ahitubi, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Pinehasi, mwene Heli umuherezabitambo w’Uhoraho i Silo, yari atwaye uruhago rw’amabuye y’ubufindo. Ariko rubanda ntibari bazi ko Yonatani yagiye.


Nyamara umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitobi witwaga Abiyatari aratoroka, ni ko guhunga asanga Dawudi.


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»


Dawudi n’ingabo ze baragenda bajya i Keyila, batera Abafilisiti. Babicamo abantu benshi kandi babanyaga n’amatungo yabo. Nuko Dawudi akiza atyo abaturage b’i Keyila.


Bukeye, babwira Sawuli ko Dawudi yinjiye i Keyila. Sawuli aravuga ati «Imana yamungabije kuko yifungiranye, yinjira mu mugi ufungishije inzugi n’ibihindizo.»


Dawudi amenya ko Sawuli yenda kumutera, maze abwira umuherezabitambo Abiyatari, ati «Zana uruhago rw’ubufindo.»


Nuko abwira Abiyatari umuherezabitambo, mwene Ahimeleki, ati «Ndakwinginze ngo unzanire uruhago rw’amabuye y’ubufindo.» Abiyatari aruzanira Dawudi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan