Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 23:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Nuko Dawidi yongera kugisha Uwiteka inama. Uwiteka aramusubiza ati “Haguruka umanuke ujye i Keyila, kuko nzakugabiza Abafilisitiya.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nuko Dawidi yongera kugisha inama Uhoraho, maze Uhoraho aramusubiza ati: “Manuka ujye i Keyila, kuko naguhaye gutsinda Abafilisiti.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 23:4
14 Iomraidhean Croise  

Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»


Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.»


Ariko kandi hari n’ikindi kirenzeho Uhoraho azabakorera: azagabiza Abamowabu mu biganza byanyu!


Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.»


Noneho mwe, muzasohoka mu bico byanyu maze mufate umugi; Uhoraho, Imana yanyu, awubegurire.


Gideyoni ni ko kubwira Imana, ati «Ntundakarire ninongera kuvuga rimwe gusa. Nyemerera nongere nshake ubwa nyuma icyemezo nkoresheje uru ruhu: noneho uruhu rwonyine rusigare rwumutse, naho ikime gitwikire ubutaka bwose.»


Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Abo bantu magana atatu barigase amazi ni bo nzakoresha mbakiza, ni na bo kandi nzakoresha kugira ngo ngabize Madiyani ibiganza byawe. Imbaga nini isigaye, buri muntu natahe iwe.»


Nuko muri iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni, ati «Haguruka, umanuke ugane abanzi bawe kuko nabakugabije.


Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.»


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»


Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?»


Dawudi n’ingabo ze baragenda bajya i Keyila, batera Abafilisiti. Babicamo abantu benshi kandi babanyaga n’amatungo yabo. Nuko Dawudi akiza atyo abaturage b’i Keyila.


Nuko atakambira Uhoraho, ariko haba mu nzozi, haba mu bufindo, haba se mu buhanuzi, Uhoraho ntiyagira icyo amusubiza.


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan