Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 23:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ariko abantu ba Dawidi baramubaza bati “Mbese ubwo tugiriye ubwoba hano i Buyuda, nitugera i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisitiya, bizacura iki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisiti hazacura iki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Ariko ingabo za Dawidi ziramubwira ziti: “Mbese ko dufite ubwoba turi hano mu Buyuda, nitujya i Keyila kurwana n'ingabo z'Abafilisiti hazacura iki?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 23:3
7 Iomraidhean Croise  

Igenewe umuririmbisha. Iri mu zo bitirira Dawudi. Uhoraho ni we buhungiro bwanjye. Mushobora mute rero kumbwira ngo «Hungira ku musozi nk’akanyoni!»


Niba wiruka n’abanyamaguru bakakunaniza, uzashobora ute gusiganwa n’amafarasi? Niba ugomba igihugu kirimo amahoro kugira ngo ugire ituze, uzifata ute mu nzitane za Yorudani?


Dawudi amenya ko Sawuli yari akimushakashaka hose, kugira ngo amwice. Ubwo yari mu butayu bw’i Zifu, i Horesha.


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»


Muzarebe ahantu hose yashobora kwihisha, maze muhitegereze; nimumara kuhamenya neza, muzagaruke kumbwira tuzajyana. Kandi niba ari hagati mu gihugu, nzamushakashaka mu mazu yose ya Yuda kugeza ubwo mubonye.»


Sawuli yanyuraga mu ibanga rimwe ry’umusozi, Dawudi n’ingabo ze bakanyura mu rindi; ariko Dawudi we yarihutaga cyane kugira ngo ahunge Sawuli. Igihe Sawuli n’ingabo ze bari bugufi yo kugota Dawudi n’abantu be ngo babafate mpiri,


Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan