Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 23:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Dawidi ni ko kugisha Uwiteka inama ati “Mbese njye gutera abo Bafilisitiya?” Uwiteka asubiza Dawidi ati “Genda utere Abafilisitiya, ukize ab'i Keyila.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?” Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Dawidi agisha inama Uhoraho ati: “Mbese njye kurwanya abo Bafilisiti?” Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubarwanye ukize umujyi wa Keyila.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 23:2
17 Iomraidhean Croise  

Nyuma y’ibyo, Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke njye muri umwe mu migi ya Yuda?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka.» Dawudi ati «Njye ahagana he?» Uhoraho aramusubiza ati «Jya i Heburoni.»


Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho asubiza Dawudi, ati «Zamuka! Ndagabiza Abafilisiti ibiganza byawe.»


Dawudi abaza Uhoraho, ni ko kumusubiza ati «Ntubatere ubaturutse imbere, ahubwo hindukira uturuke inyuma yabo, ahateganye n’ishyamba.


Dawudi ni ko kubaza Uhoraho, ati «Mbese nzamuke ntere Abafilisiti? Uri bubagabize ibiganza byanjye?» Uhoraho aramusubiza ati «Zamuka! Ndabagabiza ibiganza byawe.»


Maze ukambwira uti «Ngiye kukujijura, nkwereke inzira ukwiye gukurikira; nzaguhozaho ijisho, njye nkugira inama!


Uhoraho, nzi ko umuntu atari we utegeka inzira ye; umugenzi ntagene ubwe iby’urugendo rwe.


Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.»


Abayisraheli basangira na bo ku mpamba zabo, ariko batagishije inama Uhoraho.


Yozuwe amaze gupfa, Abayisraheli babaza Uhoraho, bagira bati «Ni nde muri twe uzazamuka bwa mbere akajya gutera Abakanahani kugira ngo abarwanye?»


Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.»


Sawuli ni ko kubaza Imana, ati «Mbese nkomeze nkurikirane Abafilisiti, waba wabagabije ikiganza cy’Abayisraheli?» Ariko uwo munsi, Imana ntiyagira icyo imusubiza.


Ingabo za Dawudi ziramubaza ziti «Ko dufite ubwoba turi hano muri Yuda, hazacura iki nitujya i Keyila kurwana n’Abafilisiti?»


Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.»


Ubwo Abiyatari mwene Ahimeleki yahungiraga kwa Dawudi i Keyila, yari yahunganye rwa ruhago rw’amabuye y’ubufindo.


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan