Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 22:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Dawudi yongera kuva aho ngaho ajya i Misipa y’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu, ati «Ndakwinginze ngo wemerere data na mama baze mubane, kugeza igihe nzamenyera icyo Imana izangenera.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Bukeye Dawidi avayo ajya i Misipa i Mowabu, abwira umwami w'i Mowabu ati “Ndakwinginze ukundire data na mama bimukire ino, mubane kugeza aho nzamenyera icyo Imana integeka.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Dawidi ava aho ajya i Misipa mu gihugu cya Mowabu, ahageze abwira umwami wa Mowabu ati: “Ndagusaba ko wareka data na mama bakimukira mu gihugu cyawe, kugeza ubwo nzamenya icyo Imana izangenera.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 22:3
15 Iomraidhean Croise  

Yozefu atuza se na bene se, abakebera isambu mu karere ka Ramusesi, aharusha ahandi kuba heza muri Misiri yose, uko Farawo yari yabitegetse.


Atsinda n’Abamowabu, abarambika hasi maze abageresha umugozi; agera inkubwe ebyiri z’umugozi ku bari bwicwe, n’indi nkubwe imwe yuzuye y’umugozi ku bagomba kurokoka. Nuko Abamowabu bahinduka abagaragu ba Dawudi, bakamuha imisoro.


Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.


Niba rero umupfakazi afite abana cyangwa abuzukuru, mbere na mbere ni ngombwa kubigisha kwita ku muryango wabo bwite, no kwitura ababyeyi babo ibyiza babagiriye. Ibyo ni byo rwose bishimisha Imana.


Umwuka w’Uhoraho uza kuri Yefute. Nuko Yefute anyura mu karere ka Gilihadi no mu ntara ya Manase, hanyuma ajya i Misipa muri Gilihadi, ahavuye agera ku mupaka w’igihugu cy’Abahamoni.


Ubu kandi mpise ncyura na Ruta w’Umumowabukazi muka Mahiloni, kugira ngo mbyarire nyakwigendera umwana uzamusigarira ku itongo, no kugira ngo kandi izina rye ritazibagirana mu bavandimwe be no mu marembo y’umugi. Uyu munsi muri abagabo bo kubihamya.»


Abagore b’abaturanyi baza kumwita izina, bavuga bati «Nawomi yabonye umuhungu!» Nuko bamwita Obedi. Ni we wabyaye Yese, se wa Dawudi.


Sawuli yamaze kuba umwami wa Israheli, ashyamirana n’abanzi be b’impande zose, arwana na Mowabu, n’Abahamoni n’Abanyedomu, n’umwami w’i Shoba, n’Abafilisiti, kandi aho yaganaga hose yabagiriraga nabi.


Nuko iruhande rwe hateranira abanyabyago, abanyamyenda n’abarenganywa, bose ababera umutware. Abari kumwe na we bari bageze kuri magana ane.


Nuko se na nyina abazanira umwami w’i Mowabu babana na we, bamarana igihe cyose Dawudi yari akiri mu buhungiro bwe.


Nuko Samweli amutekerereza byose, nta cyo amuhishe. Heli ati «Ni Uhoraho. Arakore uko abishaka.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan