Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 22:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Umwami aravuga ati «Ahimeleki, urapfa wowe n’umuryango wawe wose!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Umwami abwira Ahimeleki ati “Ni ukuri Ahimeleki, nta kikubuza gupfana n'abo mu rugo rwa so bose.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n'umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Ariko umwami aravuga ati: “Wowe Ahimeleki n'umuryango wawe wose muhanishijwe urwo gupfa.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 22:16
14 Iomraidhean Croise  

bityo, ubwo Yezabeli yicaga abahanuzi b’Uhoraho, Obadiyahu yafashemo ijana ajya kubahisha mu buvumo bubiri, ashyira mirongo itanu muri buri buvumo, akajya abagemurirayo umugati wo kurya n’amazi yo kunywa.—


Yezabeli yohereza intumwa kuri Eliya ngo imubwire iti «Niba ejo kuri iyi saha ntagukoreye ibyo wabakoreye, imana zizangire uko zishatse kose!»


Umutware mubi ukandamiza imbaga y’abanyantege nke, ni nk’intare itontoma cyangwa ikirura gishonje.


Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge.


Herodi amushakisha hose ariko ntiyamubona, ni bwo rero abanje kubaza abarinzi, hanyuma ategeka ko babica. Birangiye, Herodi ava mu Yudeya, ajya i Kayizareya ahamara iminsi.


Ababyeyi ntibazicwe bazira ibyo abana babo bakoze, n’abana ntibazicwe bazira ibyakozwe n’ababyeyi babo; buri muntu azicwe azira icyaha yakoze ubwe.


Sawuli aravuga ati «Imana irampane bikomeye, nuramuka utishwe, wowe Yonatani!»


Kuko igihe cyose mwene Yese azaba akiri kuri iyi si, nta bwo uteze gukomera ari wowe ari n’ubwami bwawe. Ubu nonaha, umufate umunzanire, kuko akwiye gupfa nta kindi.»


Ese ugira ngo uwo munsi, ni bwo natangiye gusiganuza Uhoraho kubera we? Ibyo ntibikambeho! Nyabuneka, Mutegetsi wanjye, ibyo ntiwari ukwiye kubihora umugaragu wawe n’umuryango we wose, kuko ari nta cyo yari abiziho na gito.»


Umwami aherako abwira abarinzi be, ati «Nimuhindukire mwice abaherezabitambo b’Uhoraho, kuko na bo bashyigikiye Dawudi: bari bazi ko ari mu buhungiro, ntibamenyesha aho ari.» Ariko abagaragu be banga kwica abaherezabitambo b’Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan