Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 22:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nuko Ahimeleki asiganuza Uhoraho ibimwerekeyeho, amuha n’ibyo kurya. Yamuhaye kandi n’inkota ya Goliyati, Umufilisiti.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza Uwiteka inama kandi amuha impamba, amuha n'inkota ya Goliyati Umufilisitiya.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n'inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Nuko Ahimeleki amugishiriza inama Uhoraho, amuha impamba hamwe n'inkota ya wa Mufilisiti Goliyati.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 22:10
11 Iomraidhean Croise  

Azasanga umuherezabitambo Eleyazari, uzambaza ugushaka kwanjye akoresheje amabuye y’ubufindo. Igisubizo bazahabwa icyo ari cyo cyose, ni cyo Yozuwe n’imbaga yose bazajya bakurikira.»


Nuko babaza Uhoraho, bati «Mbese yaba yaje hano?» Uhoraho arabasubiza ati «Nguriya aho yihishe bugufi y’imitwaro.»


Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.»


Umwami abyumvise, ahamagaza Ahimeleki umuherezabitambo, mwene Ahitobi n’umuryango we wose, hamwe n’abaherezabitambo bose b’i Nobu; maze baramwitaba.


Sawuli aramubaza ati «Ni iki cyatumye muhuza umugambi wo kungambanira, wowe na mwene Yese? Wamuhaye imigati n’inkota, wasiganuje Uhoraho kubera we, kugira ngo ampagurukire kandi antege imitego nk’uko bimeze uyu munsi.»


Ese ugira ngo uwo munsi, ni bwo natangiye gusiganuza Uhoraho kubera we? Ibyo ntibikambeho! Nyabuneka, Mutegetsi wanjye, ibyo ntiwari ukwiye kubihora umugaragu wawe n’umuryango we wose, kuko ari nta cyo yari abiziho na gito.»


Dawudi yongera kubaza ati «Aho se abatware b’Abanyakeyila ntibazanshyira ari jyewe, ari n’ingabo zanjye mu biganza bya Sawuli?» Uhoraho aramusubiza ati «Bazabatanga.»


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Ni ngombwa se ko njyayo ngatsinda abo Bafilisiti?» Uhoraho aramusubiza ati «Genda, uzabatsinda kandi uzarokora Keyila.»


Nuko Dawudi yongera kubaza Uhoraho. Na we aramusubiza ati «Haguruka ujye i Keyila, kuko ngiye kukugabiza Abafilisiti ngo ubatsembe.»


Dawudi abaza Uhoraho, ati «Mbese nkurikire bariya bantu, ndi bubashyikire?» Uhoraho aramusubiza ati «Bakurikire, urabashyikira kandi ugarure ibyawe byose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan