Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 21:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Uwo munsi kandi, hari umwe mu bagaragu ba Sawuli wari watinze mu Ngoro, imbere y’Uhoraho. Yitwaga Dowegi Umunyedomu, akaba yari umutware w’abashumba ba Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 (Kandi uwo munsi hari umugabo umwe wo mu bagaragu ba Sawuli wari wasibijwe imbere y'Uwiteka, witwaga Dowegi Umwedomu, umutahiza mukuru w'abashumba ba Sawuli.)

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw'umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Dawidi abaza Ahimeleki ati: “Nta cumu cyangwa inkota wagira? Ubutumwa bw'umwami bwihutirwaga, ku buryo ntashoboye gufata inkota cyangwa izindi ntwaro.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 21:8
6 Iomraidhean Croise  

Ntimugire icyo mujyana, kaba agasaho k’ibiceri, waba umufuka, zaba inkweto; kandi mwirinde guhera mu nzira muramukanya.


Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho.


Dawudi abaza Ahimeleki, ati «Mbese nta cumu cyangwa inkota ufite hano? Naje ntazanye inkota yanjye, habe n’indi ntwaro mfite, kuko ubutumwa bw’umwami bwihutirwaga.»


Dawudi abwira Abiyatari, ati «Urya munsi nari nzi ko Dowegi Umunyedomu ahari, ntekereza ko atazabura kubibwira Sawuli. Ni jyewe watumye urugo rwa so rwose rurimbuka.


Ubwo Dowegi w’Umunyedomu yari ahagaze hamwe n’abagaragu ba Sawuli, asubiza umwami, ati «Mperutse kubona mwene Yese; yari i Nobu kwa Ahimeleki mwene Ahitobi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan