1 Samweli 21:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu12 Abagaragu ba Akishi baramubwira bati «Uyu se si we Dawudi, umwami w’igihugu? Si we bateyeho imbyino ngo: Sawuli yishe abantu igihumbi, naho Dawudi yica ibihumbagiza?» Faic an caibideilBibiliya Yera12 Agezeyo abagaragu ba Akishi baramubaza bati “Uyu si we Dawidi umwami w'igihugu? Ntibamuteyeho n'imbyino bikiranya bati ‘Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu’? ” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D12 Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w'i Gati. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana12 Dawidi yumvise ayo magambo, bituma atinya cyane Akishi umwami w'i Gati. Faic an caibideil |
Umuherezabitambo aramusubiza ati «Hano hari inkota ya Goliyati, wa Mufilisiti watsinze mu Kibaya cy’Umushishi: dore ngiriya aho izingiye mu gitambaro inyuma y’isanduku ibitse uruhago rurimo amabuye y’ubufindo. Niba rero uyishaka uyifate, kuko nta yindi iri hano.» Dawudi aravuga ati «Nta yindi yahwana na yo! Yimpereze.»