Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 20:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Dawudi abwira Yonatani, ati «Dore ejo ukwezi kuzaboneka, kandi nagombaga gusangira n’umwami. Ariko reka nigendere, maze nzihishe ku gasozi kuzageza ejobundi nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Dawidi abwira Yonatani ati “Ejo ukwezi kuzaboneka. Sinagize ikimbuza gusangira n'umwami, ariko reka nigendere nihishe mu gasozi kugeza ku munsi wa gatatu nimugoroba,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, nari kuzaba nicaranye n'umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Dawidi aramubwira ati: “Ejo ni umunsi mukuru w'imboneko y'ukwezi, nari kuzaba nicaranye n'umwami dusangira. None reka ngende njye kwihisha mu gasozi kugeza ejobundi nimugoroba.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 20:5
17 Iomraidhean Croise  

Umugabo aramubaza ati «Ni kuki ushaka kujya iwe uyu munsi, kandi atari ku mboneko y’ukwezi cyangwa kuri sabato?» Aramusubiza ati «Wihagarika umutima!»


mu mugi rwagati hagakorerwa amahano, urugomo n’ubuhendanyi ntibitirimuke mu mihanda yawo.


Ngaho nimuririmbe, muvuze ishako, mucurange inanga, ijyane n’iningiri;


Umunyabwenge abona icyago kije, akihisha, naho injiji zikiyahuramo, zikabiryora.


muvuga ngo «Mbese imboneka z’ukwezi zizarangira ryari, kugira ngo dushobore kugurisha ingano, na sabato izashira ryari, ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse, tugabanye igipimo twunguriramo n’igiciro, tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,


Ku munsi w’ibyishimo, uw’ibirori na buri wa mbere w’ukwezi, muzavuza izo mpanda kugira ngo amajwi yazo aherekeze ibitambo byanyu bitwikwa cyangwa by’ubuhoro; ibyo bizatuma Imana yanyu ibibuka. Ndi Uhoraho Imana yanyu.»


Mu ntangiriro ya buri kwezi, muzamurikira Uhoraho igitambo gitwikwa: ibimasa bibiri, isekurume y’intama imwe, abana b’intama barindwi b’umwaka umwe, kandi ayo matungo yose akazaba atagira inenge.


Ni bwo bafashe amabuye yo kumutera; Yezu arihisha, nuko ava mu rugo rw'Ingoro y'Imana.


Uwo mwanya, abavandimwe bohereza Pawulo ku nyanja, naho Silasi na Timote baguma aho ngaho.


Nuko rero ntihakagire ubacira urubanza mu byerekeye ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa se kubera iminsi mikuru, imboneko z’ukwezi n’amasabato.


Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye.


Yonatani aramubwira ati «Ejo ukwezi kuzaboneka, bazamenya ko udahari kuko intebe yawe izaba iriho ubusa.


Nugeza ejobundi, uzamanuke wihishe aho wari wihishe wa munsi, maze wicare hafi y’ibuye ry’i Ezeli.


Dawudi rero yihisha ku gasozi. Nuko bukeye ukwezi kuraboneka, umwami ajya ku meza ngo bamuhereze.


Ariko bukeye bw’aho, ukwezi kwaraye kubonetse, Dawudi yongera kubura mu mwanya we. Sawuli abaza umuhungu we Yonatani, ati «Kuki umuhungu wa Yese, ari ejo ari n’uyu munsi, ntamubonye ku meza?»


Yonatani aramubwira ati «Icyo uzashaka cyose nzagikora.»


Ubwo so nambura ku meza uzamubwire uti ’Dawudi yanyinginze kugira ngo mureke anyarukire iwabo i Betelehemu, kuko uko umwaka utashye batura igitambo cy’umuryango wose.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan