Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Azarinda umuyoboke we, ariko abamugomeye bazatikirira mu mwijima, kuko nta we utsinda ku bw’imbaraga ze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 “Azarinda ibirenge by'abakiranutsi be, Ariko abanyabyaha bazacemererwa mu mwijima, Kuko nta muntu uzaneshesha amaboko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Uhoraho arinda abamwubaha, naho abagome batikirira mu icuraburindi, nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Uhoraho arinda abamwubaha, naho abagome batikirira mu icuraburindi, nubwo bagira imbaraga ntibazarokoka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:9
41 Iomraidhean Croise  

Bamukuye mu rumuri bamuhirikira mu mwijima, maze acibwa ku isi.


maze ubazike mu gitaka, ubafungiranire mu buroko.


Ni uko umunyantege nke agira icyizere, maze umugome akamanjirwa.


Uzasanga urugo rwawe ruguwe neza, nujya kurusura usange nta cyo rubuze.


Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane, naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.


Nuko ahakura abe bitwaje feza na zahabu, nta n’umwe uhutaye mu miryango yabo.


Ntazareka intambwe zawe zidandabirana, umurinzi wawe ntasinziriye.


Uhoraho ni we murinzi n’ubwikingo bwawe, ahora akurengera mu rugendo.


Ni koko, Uhoraho azakurinda, kuva uhagurutse kugeza uhindukiye, uhereye ubu n’iteka ryose.


Uhoraho arinda abamukunda bose, ariko abagiranabi bose akazabarimbura.


Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe, maze unkize ugiriye impuhwe zawe.


kuko Uhoraho akunda ibitunganye, kandi ntatererane abayoboke be. Naho abagiranabi bazatsembwa bidasubirwaho, inyoko y’abagiranabi igende buheriheri.


Iyo mvuze nti «Nta ho mpagaze!» ubuntu bwawe, Uhoraho, burandamira;


Mwebwe abakunda Uhoraho, nimwange ikibi, kuko amenya ubuzima bw’abayoboke be, akabagobotora mu kiganza cy’ababi.


Umutima w’umuntu uzirikana inzira anyuramo, ariko Uhoraho ni we uyimukomezamo.


arinda abagenda mu nzira iboneye, akaragira abayoboke be.


kuko Uhoraho azakwishingira, intambwe zawe akazirinda umutego.


Dore jyewe uko nabibonye: ikibereye umuntu ni ukurya no kunywa agaha umutima we ikivuye mu mvune ze, mu gihe cyose Imana yamutije ngo abeho; kuko ari wo mugabane we.


Ikindi nasanze ku isi ni uko abavuduka mu kwiruka atari bo batsinda, kandi ab’intwari si bo batsinda ku rugamba. Umugati ntuhabwa abanyabuhanga, ubukire ntibusanga abanyabwenge, cyangwa ngo abaminuje mu bumenyi abe ari bo batoneshwa; kuko bose bahura n’ibizazane.


Jye, Uhoraho ndawumenya, nkawuvomerera buri gihe. Ndawurinda amanywa n’ijoro, kugira ngo batawangiza.


Iyicarire mu mwijima winumire, mukobwa w’Abakalideya, kuko utazongera kwitwa ukundi «Umugabekazi».


Ni kuki duhagaze nta cyo dukora? Nidukoranire hamwe, twinjire mu migi yacu ikomeye, twigumireyo, kuko Uhoraho Imana yacu atubuza kuhatirimuka, akatwuhira amazi mabi, kuko twamucumuyeho.


Uzashaka kwirata, aziratane ko anzi bihagije, jye Uhoraho, ushyigikira ubufatanye, ubutungane n’ubutabera ku isi. Ni koko, ibyo ni byo binshimisha. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


ndetse n’iyo haza umuvumba ukabije. Azatsemba abamugomera, abanzi be abarohe mu mwijima.


Uwo munsi uzaba umunsi w’uburakari, umunsi w’amakuba n’agahinda, umunsi w’akaga n’ukurimbuka, umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’igihu n’ibicu byijimye,


’Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde!


naho abana b’Ingoma bazatabwa hanze mu mwijima: aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo.»


Nyamara tuzi ko ibyo amategeko avuze byose, bibwirwa abagengwa n’amategeko kugira ngo akanwa kose kazibe, maze isi yose yemezwe kuba yaragomeye Imana.


Ni ukuri, wowe ukunda imiryango y’abantu, ab’intungane bose bari mu maboko yawe. Bo bari barambaraye imbere y’ibirenge byawe, maze bakira ijambo ryose uvuze.


mwebwe abo ububasha bw’Imana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.


Abo bantu ni nk’amariba atagira amazi, cyangwa ibicu bihuherwa n’umuyaga; bakaba bazigamiwe umwanya mu mwijima w’icuraburindi.


Jyewe Yuda, umugaragu wa Yezu Kristu n’umuvandimwe wa Yakobo, ku bahamagawe kandi bakunzwe n’Imana, bakarindwa na Yezu Kristu:


Bameze nk’imihengeri gica yo mu nyanja, ivundereza ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni; bameze nk’inyenyeri zangara, zateganyirijwe iteka ryose umwanya wazo mu mwijima w’icuraburindi.


Nkoramutima zanjye, nifuje cyane kubandikira ku byerekeye ugucungurwa twese dusangiye; none nsanze ari ngombwa kubikora, kugira ngo mbashishikarize kurwanira ukwemera kwashyikirijwe burundu abatagatifujwe.


Nyamara, mutegetsi wanjye, ndahiye Uhoraho nawe ubwawe, ko ari Uhoraho ubwe wakubujije kumena amaraso no kwihorera n’ikiganza cyawe. Ndetse abanzi bawe n’abandi bose bashaka kugirira nabi umutegetsi wanjye, na bo barakaba nka Nabali!


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan