Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Avana umutindi mu mukungugu, agakura umukene mu mwanda, kugira ngo abicaze hamwe n’ibikomangoma, kandi bahabwe icyicaro cy’icyubahiro. Kuko inkingi z’isi ari iz’Uhoraho; kandi akaba ari zo yayiteretseho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 “Akura abakene mu mukungugu, Ashyira hejuru abatindi abakuye ku cyavu, Kugira ngo bicarane n'ibikomangoma. Baragwa intebe z'icyubahiro, Kuko inkingi z'isi ari iz'Uwiteka, Kandi ni zo yayishinzeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Akura umunyantegenke mu mukungugu, umukene na we amukura mu ivu, abicaza mu mwanya w'ibikomangoma, abashyira mu rwego rw'abanyacyubahiro. Koko isi yose ni iy'Uhoraho, ni we wayishinze ku mfatiro zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Akura umunyantegenke mu mukungugu, umukene na we amukura mu ivu, abicaza mu mwanya w'ibikomangoma, abashyira mu rwego rw'abanyacyubahiro. Koko isi yose ni iy'Uhoraho, ni we wayishinze ku mfatiro zayo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:8
31 Iomraidhean Croise  

Farawo aherako atumiza Yozefu. Bihutira kumukura mu buroko. Baramwogosha, ahindura imyambaro, yitaba Farawo.


Ni wowe mpaye ubutware bw’urugo rwanjye, kandi imbaga yanjye yose izumvira itegeko ryawe. Icyo nzakurusha gusa ni intebe ya cyami.»


None rero, uzabwire umugaragu wanjye Dawudi, uti: Dore uko Uhoraho, Umugaba w’ingabo avuze: Ni jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa Israheli, umuryango wanjye.


«Nari naragukuye mu mukungugu, nkugira umutware w’umuryango wa njye Israheli, nyamara wowe wakurikije imigenzereze ya Yerobowamu, utera umuryango wanjye Israheli gucumura kugira ngo ndakazwe n’ibyaha byabo.


Yehu arahaguruka, binjirana mu nzu. Umusore amusuka amavuta ku mutwe, avuga ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli, umuryango wanjye.


aramya agira ati «Navuye mu nda ya mama nambaye ubusa, kandi nzasubirayo nambaye ubundi. Uhoraho ni we wampaye, Uhoraho ni we wishubije; nihasingizwe izina ry’Uhoraho!»


Yobu afata urujyo rwo kwishima, maze yicara mu ivu.


Ndavuga nti «Mana yanjye, ntunkureho ncagashije iminsi yanjye!» Imyaka yawe isumba ibisekuruza byose.


Isi wayiteretse mu kibanza cyayo, ntizigera na rimwe ihungabana.


Nyamara akazamura umukene amukuye mu butindahare, n’imiryango akayiha kugwira nk’amashyo y’amatungo.


Ni we wayitendetse hejuru y’inyanja, anayitereka hejuru y’inzuzi ubutayegayega.


Uhoraho aravuga ati «Igihe nagennye nikigera, jyewe nzaca imanza zitabera.


Isi ishobora guhungabana, kimwe n’abayituye bose, ariko ni jye ushyigikiye inkingi zayo. (guceceka akanya gato)


Imana ntiturutse mu burasirazuba cyangwa mu burengero bwaryo, emwe ntinavuye mu butayu cyangwa mu misozi;


Koko rero, n’aho uwo musore yafata ubutegetsi avuye mu buroko, cyangwa akimikwa akiri umukene,


Nzamushyigikira akomere nk’inkingi ishinze ahantu hakomeye, azabe intebe y’ikuzo ry’inzu ya se.


Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyirikuzo mu ijuru.


Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n’abagenerwamurage b’Ingoma Imana yasezeranyije abayikunda?


maze atugira ihanga rya cyami n’abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n’ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen!


Nta joro rizongera kubaho ukundi, kandi nta n’uzakenera urumuri rw’ifumba cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azasakaza urumuri rwe kuri bo, maze bakazima ingoma uko ibihe bizahora bisimburana iteka.


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


ukabagira ingoma n’abaherezagitambo b’Imana yacu, maze bakazima ingoma ku isi.»


Nuko Samweli aravuga ati «N’ubwo wigaya nawe ubwawe, ese ubundi nturi umutware w’imiryango ya Israheli? Uhoraho yagusigiye kuba umwami wa Israheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan