Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:26 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

26 Naho umwana Samweli yakuraga mu gihagararo no mu bwiza, imbere y’Uhoraho no mu maso y’abantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

26 Maze uwo mwana Samweli arakura, atona imbere y'Uwiteka n'imbere y'abantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

26 Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n'Uhoraho n'abantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

26 Naho umwana Samweli yakomezaga gukura neza, ashimwa n'Uhoraho n'abantu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:26
11 Iomraidhean Croise  

Yozefu aratona cyane. Potifari amugira umugaragu we, ndetse amuha ubutware mu by’urugo, amushinga ibyo yari atunze byose.


Ubupfura n’ubudahemuka uzabikomereho, ubyambare mu ijosi, ubyandike mu mutima wawe,


kuko ari byo bizagutonesha ukagira ishya mu maso y’Imana n’ay’abantu.


Umwana uko yakuraga, ni na ko yungukaga ubwenge. Nuko yibera ahantu h’ubutayu kugeza igihe yigaragaje imbere ya Israheli.


Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.


Uko Yezu yakuraga, ni ko yungukaga ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Ukorera Kristu atyo, anyura Imana kandi agashimwa n’abantu.


Nuko uwo mugore abyara umuhungu, maze amwita Samusoni. Umuhungu arakura kandi Uhoraho amuha umugisha.


Nuko Uhoraho agoboka Ana, arasama abyara abahungu batatu n’abakobwa babiri. Naho umwana Samweli akomeza kugimbuka mu maso y’Uhoraho.


Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan