Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 2:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ana arasenga, ati «Umutima wanjye uhimbarijwe muri Uhoraho n’ubwemarare bwanjye mbukesha Imana yanjye. Ntinyutse kwihimura abanzi banjye, nejerejwe n’uko wabatsinze.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Maze Hana arasenga ati “Umutima wanjye wishimire Uwiteka, Ihembe ryanjye rishyirwe hejuru n'Uwiteka. Akanwa kanjye kāgukiye ku banzi banjye, Kuko nejejwe n'agakiza kawe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Hana asenga agira ati: “Umutima wanjye wasābwe n'ibyishimo kubera Uhoraho, Uhoraho ni we nkesha imbaraga. Abanzi banjye mbahaye urw'amenyo, Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Hana asenga agira ati: “Umutima wanjye wasābwe n'ibyishimo kubera Uhoraho, Uhoraho ni we nkesha imbaraga. Abanzi banjye mbahaye urw'amenyo, Uhoraho, ndagushimira ko wankijije.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 2:1
37 Iomraidhean Croise  

Hanyuma Abayuda bose, hamwe n’abantu b’i Yeruzalemu na Yozafati wabagendaga imbere, basubira i Yeruzalemu bishimye kuko Uhoraho yari yabahaye umugisha, abakiza abanzi babo.


Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni.


Niboheraho ikigunira, nkurunga uruhanga rwanjye mu mukungugu,


Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye; ni we nkesha agakiza kose!


maze umwanzi akigamba avuga ati «Ndamunesheje», n’abandi bandwanya bakishimira ko nabandagaye.


Ni we wateye ishema n’isheja umuryango we, bituma abayoboke be bamurata: ari bo Bayisraheli, imbaga y’ibyegera bye! Alleluya!


Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!


Araguhe icyo umutima wawe wifuza, akurangirize imigambi yawe yose!


Uhoraho, umwami wacu anejejwe n’ububasha bwawe; mbega ngo arishimira ubuvunyi bwawe!


Ubwo rero nzasabagizwa n’ibyishimo nkesha Uhoraho, mbyine nishimira ko yankijije.


Abagome nzabatoza inzira yawe, n’abanyabyaha bakugarukire.


Umunwa wanjye wuzuye ibisingizo byawe, iminsi yose ndirimba ikuzo ryawe.


Naho jyewe, nzahora nsabagizwa n’ibyishimo, kandi nzacurangira Imana ya Yakobo,


umunsi bahimbazwa n’izina ryawe, bagaterwa ishema n’ubutabera bwawe,


kuko ubatera inkunga y’ikirenga, maze ugatuma twubura uruhanga.


abamutambamiye nzabararika imbere ye, maze abamwanga nzabacurangure.


Uhoraho, gira ibambe, urebe ibyago ndimo, ni wowe wanzahura, ukankura mu maboko y’urupfu,


ngaha abanzi bawe Uhoraho bagiye kurimbuka, abagiranabi bose batatane.


Nuko Musa hamwe n’Abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo, bavuga bati «Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!


Miriyamu abaterera, agira ati «Nimuririmbe Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!»


Isengesho ry’umuhanuzi Habakuki, rimeze nk’amaganya.


Naho jyewe nzahora mu byishimo ku bw’Uhoraho, nzahimbarwe mbikesheje Imana yanjye!


Yatugoboreye ububasha budukiza mu nzu ya Dawudi umugaragu we,


Si n’ibyo ngibyo gusa: twishimiye Imana muri Yezu Kristu Umwami wacu, ari We ubu ngubu wadufashije kwiyunga.


Ni impfizi ye yavutse uburiza: icyubahiro kiramuharirwe! Amahembe yayo ni nk’amahembe y’imbogo: izayicisha amahanga kugeza ku mpera z’isi! Ngibyo ibihumbi n’ibihumbi byo kwa Efurayimu, ngaya amagana n’amagana yo kwa Manase!»


Burya ni twe twagenywe by’ukuri, twe dusenga Imana ku bwa Roho wayo, twe dufite ikuzo ryacu muri Yezu Kristu, aho kwiringira umubiri.


Muhore mwishima muri Nyagasani; mbisubiyemo, nimwishime.


Ntimugire ikibahagarika umutima, ahubwo nimumenyeshe Imana icyo mukeneye cyose, muyisenga, muyinginga, munayishimira.


Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza,


Ishime juru, unezezwe n’uko uyu murwa uridutse. Mwishime namwe abatagatifujwe, intumwa n’abahanuzi, kuko Imana igihe iwuciriye urubanza, yagaragaje ityo ubutungane bwanyu.


Ikindi kandi, mukeba we ntiyasibaga kumukwena amwandagaza, kubera ko Uhoraho yamugize ingumba.


Ni ko byagendaga buri mwaka: igihe cyose bazamukaga bagana Ingoro y’Uhoraho, Penina yaramukwenaga. Nuko rimwe, Ana ararira yanga no kurya.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan