Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 19:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'abagaragu be bose ngo bice Dawidi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'ibyegera bye byose ko ashaka kwica Dawidi. Ariko Yonatani yari incuti magara ya Dawidi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Sawuli abwira umuhungu we Yonatani n'ibyegera bye byose ko ashaka kwica Dawidi. Ariko Yonatani yari incuti magara ya Dawidi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 19:1
10 Iomraidhean Croise  

Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice.


Nuko uwo mutwe wa Ishibosheti bawuzanira Dawudi i Heburoni, babwira umwami bati «Dore umutwe wa Ishibosheti mwene Sawuli, umwanzi wawe wahoraga agenza ubuzima bwawe. Uyu munsi, uhoraho yahaye umwami, umutegetsi wanjye, kwihorera kuri Sawuli n’urubyaro rwe.»


Nuko Dawudi amaze kuvugana na Sawuli, Yonatani ahita amwihambiraho, amukunda nk’uko yikunda.


Sawuli yongera kubabwira ati «Muzabwire Dawudi muti ’Nta yindi nkwano umwami akeneye, itari ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti, kugira ngo abone uko umuhorera abanzi be.’» Ubwo Sawuli yibwiraga ko Dawudi azicwa n’Abafilisiti.


Nuko Yonatani agirana isezerano na Dawudi, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.


Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!»


Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi Dawudi.


Ni bwo Yonatani abwiye Dawudi, ati «Data Sawuli arashaka kukwica, none rero ejo mu gitondo uzirinde kugaragara, uzihishe ahantu hiherereye.


Nuko Dawudi ahunga ava i Nayoti h’i Rama. Araza abaza Yonatani, ati «Nakoze iki, ikosa ryanjye ni irihe cyangwa se nacumuye iki kuri so, kugira ngo abe ashaka kunyambura ubuzima?»


Nugeza ejobundi, uzamanuke wihishe aho wari wihishe wa munsi, maze wicare hafi y’ibuye ry’i Ezeli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan