Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 18:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Sawuli yumvise ayo magambo aramurakaza cyane, maze aravuga ati «Dawudi bamubazeho abantu ibihumbagiza, naho jyewe bambaraho igihumbi cyonyine. None se ashigaje kindi ki kitari ubwami!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Sawuli abyumvise ararakara cyane, ababazwa n'iryo jambo aravuga ati “Dawidi bamubazeho inzovu, naho jye bambazeho ibihumbi gusa. None se ashigaje iki kandi keretse ubwami?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Ayo magambo Sawuli ayafata nabi ararakara cyane, aribwira ati: “Dawidi bamuhaye ibihumbagiza, naho jye bampa ibihumbi gusa! Igisigaye ni ukumushyira ku ngoma.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 18:8
16 Iomraidhean Croise  

Bene se bamugirira ishyari, naho se abibika mu mutima.


Bene se bati «Mbese urashaka kuzatubera umwami cyangwa umutware ngo udutegeke?» Barushaho kumwanga, bamuhora inzozi ze n’amagambo ye.


Umwami Salomoni asubiza nyina, agira ati «Kuki usabira Adoniya umukobwa Abishagi w’i Shunemu? Ahubwo musabire ubwami kuko ari we mukuru kuri jye kandi umuherezabitambo Abiyatari na Yowabu mwene Seruya bakaba bamushyigikiye!»


Ubwirasi bukurura amahane, ariko ubuhanga buhorana abemera kugirwa inama.


Uburakari butera urugomo, umujinya wo ugahurura nk’isuri, ariko se ni nde wakwihanganira ishyari?


Jyewe nasanze imvune n’ibikorwa byiza umuntu ageraho, biterwa n’ishyari agirira mugenzi we. Ibyo na byo ni ubusa, bikaba no kwiruka inyuma y’umuyaga!


Umunsi umwe, imbaga y’Abayisraheli itangira kwijujuta, maze Uhoraho abyumvise ntibyamushimisha, ahubwo biramurakaza cyane. Nuko umuriro w’Uhoraho uyogoza imbaga, utwika uruhande rumwe rw’ingando.


Balamu abwira Umumalayika w’Uhoraho, ati «Nacumuye kuko ntamenye ko ari wowe wari uhagaze imbere yanjye mu nzira. None rero niba uru rugendo rutakunyuze, ndasubira iwanjye.»


Muratekereza se ko Ibyanditswe byandikiwe ubusa, aho bigira biti «Imana ikunda cyane umwuka wayo yadushyizemo»?


Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.»


Samweli aramubwira ati «Uhoraho uyu munsi yakunyaze ubwami bwa Israheli, abuha undi yihitiyemo ukuruta ubwiza.


Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Guhera uwo munsi, Sawuli atangira kureba nabi Dawudi.


Nuko Sawuli amenyesha umuhungu we Yonatani n’abagaragu be bose imigambi ye yo kwica Dawudi. Nyamara ariko, Yonatani umuhungu wa Sawuli agakunda cyane Dawudi.


Kuko igihe cyose mwene Yese azaba akiri kuri iyi si, nta bwo uteze gukomera ari wowe ari n’ubwami bwawe. Ubu nonaha, umufate umunzanire, kuko akwiye gupfa nta kindi.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan