Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 18:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Dawudi abwira Sawuli ati «Jye naba ndi nde, cyangwa se ubwoko bwa data bwaba ari ubuhe muri Israheli, kugira ngo mbe umukwe w’umwami?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Ariko Dawidi abwira Sawuli ati “Nkanjye kuba umukwe w'umwami ndi nde? Kandi ubugingo bwanjye ni iki, cyangwa inzu ya data mu Bisirayeli?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w'umwami w'Abisiraheli?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Dawidi asubiza Sawuli ati: “Ndi nde kandi naba ndi mwene nde, kugira ngo mbe naba umukwe w'umwami w'Abisiraheli?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 18:18
9 Iomraidhean Croise  

Nuko umwami Dawudi aza kwicara imbere y’Uhoraho, aravuga ati «Ndi nde, Nyagasani Uhoraho, kandi inzu yanjye ni iyihe, kugira ngo ube ungejeje aha ngaha?


Ahimasi, wari ushinzwe akarere ka Nefutali; na we yari yararongoye umukobwa wa Salomoni witwa Basimata;


Musa abwira Imana, ati «Jyewe ndi nde wo gusanga Farawo no kuvana Abayisraheli mu Misiri?»


Gutinya Uhoraho ni ko kwitoza ubuhanga, kandi mbere yo gushaka ikuzo, ni ngombwa kwiyoroshya.


Ubwirasi bw’umutima bubanziriza kurimbuka, naho uzi kwicisha bugufi, ni we uzakuzwa.


Ubwo nanjye ndatakamba nti «Rwose Nyagasani Mana, sinashobora kuvuga, dore ndacyari muto!»


Nuko Ruta amupfukama imbere, maze yubama ku butaka, aramubwira ati «Ni iki kiguteye kungirira neza utyo, ukanyitaho kandi ndi Umunyamahangakazi?»


Abagaragu ba Sawuli babwira Dawudi ayo magambo, maze Dawudi arabasubiza ati «Mbese murahamya ko byoroshye kuba umukwe w’umwami? Jyewe rero ndi umutindi kandi ndasuzuguritse!»


Maze Sawuli aramusubiza ati «Mbese sindi uwo mu muryango wa Benyamini, ari wo muto mu miryango yose muri Israheli, kandi inzu yanjye si yo isuzuguritse mu mazu yose ya Benyamini? Ni iki rero gitumye umbwira ibyo ngibyo?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan