Uriya asubiza Dawudi, ati «Ubushyinguro bw’Imana, Israheli na Yuda bari mu ngando, kandi na databuja Yowabu n’abagaragu b’umutegetsi wanjye bari mu gasozi, none jyewe ngo ningende njye iwanjye kurya, kunywa no kuryamana n’umugore wanjye! Ndahiye Imana Nyir’ubuzima, nkarahira n’ubuzima bwawe bwite, ko ntazakora ibintu nk’ibyo.»
Yowabu aravuga, ati «Uhoraho nakube umuryango we mo incuro ijana! Shobuja Mwami, ese abo bose si abagaragu bawe? Shobuja se, ibyo bigushishikarije iki? Kandi ni iki cyatuma Israheli yazabiryozwa?»
Dawudi abaza abantu bari hafi ye, ati «Umuntu uzica uriya Mufilisiti agahanagura ikimwaro kuri Israheli, harya ngo azagororerwa iki? Mbese yaba ari muntu ki uriya Mufilisiti utagenywe, akaba asuzugura ingabo z’Imana Ihoraho?»