Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 17:53 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

53 Bamaze kubakurikirana igihe kirekire, Abayisraheli barahindukira, basahura ingando abo Bafilisiti bari barimo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

53 Abisirayeli baherako barekera aho kwirukana Abafilisitiya, baragaruka basahura urugerero rwabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

53 Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

53 Abisiraheli bamaze kwirukana Abafilisiti, bagaruka gusahura inkambi zabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 17:53
7 Iomraidhean Croise  

ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa.


Cyakora abakurimbura bose, na bo bazashirira ku icumu, abanzi bawe bose bazajyanwa bunyago, abakunyaga na bo bazanyagwa, abagusahura na bo bazasahurwa.


Haravugwa ibyago by’inkurikirane! Ni koko, igihugu cyose kirarimbutse. Dore ingando yanjye yarimbutse, amahema yanjye yasenyutse mu kanya gato.


Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi.


Dawudi afata umutwe wa wa Mufilisiti awujyana i Yeruzalemu, naho intwaro yamucuje azibika mu ihema rye.


Yemeye guhara ubugingo bwe, arwana n’Umufilisiti aramutsinda, Uhoraho yuzuriza muri we igikorwa gikomeye muri Israheli. Ibyo warabyiboneye kandi biragushimisha. Noneni kuki ushaka gucumura, umena amaraso y’umwere Dawudi, ushaka kumwica nta mpamvu?»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan