Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 17:52 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

52 Ubwo Abayisraheli n’Abayuda barahaguruka, bavuza akamo k’intambara, bakurikirana Abafilisiti kugera i Gati no ku marembo ya Ekironi. Imirambo y’Abafilisiti yari irambaraye ku nzira, kuva i Sharayimu kugeza i Gati n’i Ekironi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

52 Maze Abisirayeli n'Abayuda bahaguruka bitera hejuru, bagerekana Abafilisitiya babageza i Gati no ku marembo ya Ekuroni, kandi Abafilisitiya b'inkomere bagwa ku nzira ijya i Shārayimu, bagera i Gati na Ekuroni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

52 Nuko ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y'umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

52 Nuko ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda zirahaguruka, zihanika ibyivugo maze zikurikirana Abafilisiti mu kibaya cyose, zibageza ku marembo y'umujyi wa Ekuroni. Intumbi zabo zari zinyanyagiye ku nzira hagati ya Shārayimu na Gati na Ekuroni.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 17:52
10 Iomraidhean Croise  

ariko we arakomeza yica Abafilisiti, kugeza ubwo ikiganza cye kinanirwa cyumirana n’inkota, maze uwo munsi Uhoraho amuha ugutsinda gukomeye. Imbaga yose iramugarukira, ariko ari ukugira ngo bitwarire iminyago gusa.


Hanyuma umwami wa Israheli arasohoka, afata amafarasi n’amagare asigaye, atsinda ingabo za Aramu ku buryo budasubirwaho.


Urubibi rugakomeza mu ibanga rya Ekironi mu majyaruguru, rugahindukirira i Shikaroni, rukarenga umusozi wa Bahala, rugakomeza i Yabuneyeli maze rukagarukira ku nyanja.


Nuko Abayisraheli bose uko bahurujwe mu miryango ya Nefutali, Asheri na Manase, bakurikirana Abamadiyani.


Bamaze kubakurikirana igihe kirekire, Abayisraheli barahindukira, basahura ingando abo Bafilisiti bari barimo.


Ubwo bohereza Ubushyinguro bw’Imana Ekironi, ariko Abanyekironi baburabutswe bubagana, basakuriza icyarimwe, bati «Bimuriye Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli iwacu, kugira ngo dushire n’abacu bose.»


Nuko batumira abatware bose b’Abafilisiti, bamaze guterana barababwira bati «Tugenze dute Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli?» Baremeza bati «Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli bugomba kwimurirwa i Gati.» Nuko bajyana i Gati Ubushyinguro bw’Imana ya Israheli.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan