Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 17:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Bukeye, mu ngando y’Abafilisiti hasohoka umugabo w’intwari witwaga Goliyati w’i Gati, yari afite igihagararo cy’imikono itandatu n’intambwe imwe y’intoki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Bukeye mu rugerero rw'Abafilisitiya havamo intwari yitwa Goliyati w'i Gati, ikirere cye cyari mikono itandatu n'intambwe imwe y'intoki.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Nuko mu nkambi y'Abafilisiti hasohoka umugabo w'intwari witwaga Goliyati w'i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z'uburebure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Nuko mu nkambi y'Abafilisiti hasohoka umugabo w'intwari witwaga Goliyati w'i Gati. Yari afite hafi metero eshatu z'uburebure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 17:4
11 Iomraidhean Croise  

Ni we kandi wishe Umunyamisiri wari ufite uburebure bw’imikono itanu. Uwo Munyamisiri yari yitwaje icumu ringana n’igiti cy’ababoshyi b’imyenda. Amanuka amusanga yitwaje inkoni, ashikuza icumu Umunyamisiri, amwicisha icumu rye bwite!


Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori, bareshya n’ibiti by’amasederi bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.


– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –.


Ntihasigara Umunaki n’umwe mu gihugu cya Israheli, nyamara basigara i Gaza, i Gati na Ashidodi.


Igihe akivugana na bakuru be, ingabo z’Abafilisiti zirazamuka. Cya gihangange cyitwa Goliyati, Umufilisiti w’i Gati, azirangaje imbere, nuko atangira gusubira muri ya mihigo ye uko asanzwe, Dawudi aramwumva.


Abafilisiti bari ku musozi umwe, Abayisraheli ku wundi, ikibaya kiri hagati yabo.


Mu mutwe we yari yambaye ingofero y’umuringa, yambaye n’ikoti rikozwe mu twuma dusobekeranye kandi riremereye cyane, nk’amasikeli ibihumbi bitanu by’umuringa.


Nuko babwira Sawuli ko Dawudi yahungiye i Gati, maze aherukira aho kumushakashaka.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan