Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 17:13 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

13 Abahungu bakuru batatu ba Yese bari baratabaranye na Sawuli. Abo uko ari batatu, ni uw’imfura Eliyabu, uw’ubuheta Abinadabu, n’uwa gatatu Shama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

13 Abahungu bakuru batatu ba Yesayi bari baratabaranye na Sawuli. Amazina y'abo bahungu be batatu batabaye, uw'imfura ni Eliyabu, uw'ubuheta ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

13 Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw'impfura yitwaga Eliyabu, uw'ubuheta akitwa Abinadabu, n'uw'ubuheture akitwa Shama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

13 Abahungu be batatu bakuru bari baratabaranye na Sawuli, uw'impfura yitwaga Eliyabu, uw'ubuheta akitwa Abinadabu, n'uw'ubuheture akitwa Shama.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 17:13
6 Iomraidhean Croise  

Aminoni akagira incuti ye yitwa Yonadabu, mwene Shimeya umuvandimwe wa Dawudi, kandi Yonadabu uwo akaba n’umunyabwenge.


Ariko Yonadabu mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, afata ijambo aravuga ati «Shobuja, ntugire ngo bishe abahungu bose b’umwami. Reka da, ahubwo hapfuye Aminoni wenyine. Kuko Abusalomu yari yarabigambiriye, guhera ku munsi Aminoni akojeje isoni mushiki we Tamara.


Ashaka gushotora Israheli, maze Yehonatani mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, aramwica.


Yese abyara Eliyabu imfura ye, uwa kabiri ni Abinadabu, uwa gatatu ni Shimeya,


Maze Eliyabu, mukuru we w’imfura, yumva Dawudi avugana n’abo bantu. Aramurakarira cyane maze aramubaza ati «Mbese wazanywe n’iki hano? Amatungo yawe wayasigiye nde mu butayu? Ndakuzi wowe n’amarere yawe n’ubwibone bwawe: ubwo wazanywe no kureba intambara!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan