Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 17:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Kandi Dawidi yari umwana wa wa Munyefurati w'i Betelehemu y'i Buyuda witwaga Yesayi, kandi Yesayi uwo yari afite abahungu munani. Ku ngoma ya Sawuli yari ageze mu za bukuru.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w'i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Muri icyo gihe, hari Umunyefurata w'i Betelehemu mu Buyuda witwaga Yese. Yari ashaje cyane afite abahungu umunani, Dawidi akaba umwe muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 17:12
18 Iomraidhean Croise  

Rasheli arapfa, bamuhamba hafi y’inzira ijya Efurata, ari yo Betelehemu.


Aya ni yo magambo ya nyuma ya Dawudi: «Uwo ni Dawudi mwene Yese ubivuze, uwo ni umugabo w’igikomangoma ubivuze, uwasizwe amavuta n’Imana ya Yakobo, uwo indirimbo za Israheli zikunda gusingiza.


Twari twumvise ko buba i Efurata twabusanze mu mataba y’i Yahari!


Ni cyo gituma Uhoraho azabatererana kugeza igihe ugomba kubyara azabyarira, maze udusigisigi tw’abavandimwe be dusange Abayisraheli.


Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,


Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’umwami Herodi, abanyabwenge baturutse iburasirazuba baza i Yeruzalemu,


’Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yaho yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’.»


Uwo mugabo yitwaga Elimeleki, umugore we akitwa Nawomi, naho abahungu be bakaba Mahiloni na Kiliyoni. Bari Abanyefurata b’i Betelehemu mu gihugu cya Yuda. Nuko bajya mu gihugu cya Mowabu, maze barahatura.


Abagore b’abaturanyi baza kumwita izina, bavuga bati «Nawomi yabonye umuhungu!» Nuko bamwita Obedi. Ni we wabyaye Yese, se wa Dawudi.


Obedi abyara Yese; maze Yese abyara Dawudi.


I Ramatayimu‐Sofimu, ku musozi wa Efurayimu, hari umugabo akitwa Elikana, mwene Yerohamu, wa Elihu, wa Tohu, wa Sufu, akaba Umunyefurata.


Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»


Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.»


Sawuli n’Abayisraheli bose ngo bumve ayo magambo y’Umufilisiti, barakangarana bakuka umutima.


Sawuli aramubaza ati «Harya uri mwene nde, wa musore we?» Dawudi aramusubiza ati «Ndi umuhungu w’umugaragu wawe, Yese w’i Betelehemu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan