Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 16:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Uhoraho abwira Samweli, ati «Ntukangwe n’imisusire ye cyangwa n’igihagararo cye; jye si we natoye, simushaka: kuko Uhoraho atareba nk’abantu, bo bareba imisusire, naho Uhoraho akareba umutima.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk'uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Ariko Uhoraho abwira Samweli ati: “Ntukangwe n'uko asa cyangwa n'igihagararo cye, namuhinyuye. Simpitamo nk'abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Ariko Uhoraho abwira Samweli ati: “Ntukangwe n'uko asa cyangwa n'igihagararo cye, namuhinyuye. Simpitamo nk'abantu, bo bareba uko umuntu asa naho jyewe Uhoraho nkareba umutima.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 16:7
34 Iomraidhean Croise  

ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye. Kayini biramurakaza cyane, maze mu maso he harahinduka, yubika umutwe.


Nta muntu w’uburanga ndetse wanashimwaga muri Israheli nka Abusalomu: kuva ku birenge kugera ku mutwe nta nenge yagiraga.


Ese, aho Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe, Nyagasani Uhoraho?


wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,


Ubwo se Dawudi ashobora kongera kugira icyo akubwira, kandi wowe uzi neza umugaragu wawe wakujije, Nyagasani Uhoraho?


Nawe, mwana wanjye Salomoni, menya Imana ya so, uyikorere n’umutima utaryarya kandi utunganye kuko Uhoraho agenzura imitima yose, akamenya ibitekerezo biyirimo. Numushakashaka azakwiyereka, ariko numwirengagizaazakujugunya bidasubirwaho.


kuko Uhoraho ahanga amaso ku isi yose kugira ngo arengere abafite umutima umutunganiye. Ubu noneho wagenjeje nk’umupfu; ni yo mpamvu guhera ubu uzahora mu ntambara.»


wowe uzumvire mu ijuru aho utuye, ugire impuhwe, maze uhe buri muntu ibihuje n’imigenzereze ye, kuko uba uzi umutima we. Koko kandi ni wowe umenya imitima ya bose,


Waba se ufite amaso nk’ayacu, byatuma ureba nk’uko abantu bareba?


Itegereze ijuru, urirebe, uhange amaso ibicu, urasanga biri hejuru yawe.


iyo nicaye n’iyo mpagaze, byose uba ubizi, imigambi yanjye uyimenya mbere y’igihe;


Uhoraho ni we ucira imanza amahanga! Uhoraho, urancire urubanza ukurikije ubutungane, n’ubuziranenge bwanjye.


Ibiri ikuzimu no mu nyenga ntibyihishe Uhoraho, yayoberwa ate rero ibiri mu mitima y’abantu!


Inzira za muntu zose, ahora abona zimunogeye, ariko Uhoraho ni we ugenzura ikiri ku mutima.


Ntuzavuge ngo «Ariko ntitwari tubizi!» Upima imitima se ntabyumva? Uwakubumbye arabizi, kandi azitura buri muntu akurikije imyifatire ye.


Ikimero kirashukana n’uburanga bugashonga, ahubwo umugore utinya Uhoraho ni we ukwiye kuratwa.


Uhoraho, Mugaba w’ingabo, wowe utegekana ubutabera, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo, nzareba uko uzabihimura, kuko ari wowe nashinze akarengane kanjye.


Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.


Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye.


Yezu arababwira ati «Mukunda kwigira intugane mu maso y’abantu, ariko Imana izi imitima yanyu. Koko icyo abantu baha agaciro, ni cyo kiba kigayitse mu maso y’Imana.


Ntimugace urubanza mukurikije ibigaragara, ahubwo mujye muruca mukurikije ubutabera.»


Mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye nta we ncira urubanza.


Hanyuma basenga bagira bati «Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo,


— kuko hari abavuga ngo «Inzandiko ze zifite ireme kandi zirakaze, nyamara iyo ari muri twe, usanga agayitse n’ijambo rye ari nta ryo.» —


Nimurebe ibintu uko biri! Uwibwira wese ko ari uwa Kristu, namenye bidasubirwaho ko natwe turi aba Kristu, kimwe na we!


Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y’Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.


Nimwegere Nyagasani, ibuye nyabuzima ryajugunywe n’abantu, nyamara ari indobanure kandi rifite agaciro gakomeye mu maso y’Imana;


ahubwo imirimbire yanyu ibe iy’imbere mu mutima, imirimbire idashanguka y’umutima utuje kandi ukagwa neza, ufite agaciro kanini mu maso y’Imana.


Abana be nzabagabiza urupfu, maze Kiliziya zose zimenye ko ari jyewe usesengura imitima n’impyiko, kandi ko nzitura buri wese nkurikije ibikorwa bye.


Ntimukongere kuvuga amagambo menshi y’ubwirasi, ubutukanyi ntibugasohoke mu munwa wanyu, kuko Uhoraho ari Imana izi byose, kandi agacira imanza ibikorwa by’abantu.


Yari afite umuhungu mwiza witwaga Sawuli. Nta musore n’umwe bari bahwanyije uburanga mu Bayisraheli, kandi yabasumbyaga bose umutwe n’intugu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan