Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 16:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Bukeye, umwe muri bo aramubwira ati «Nabonye umuhungu wa Yese w’i Betelehemu, azi gucuranga neza; ni umusore w’intwari kandi uzi kurwana, avugana ubwitonzi kandi akaba umuntu w’igikundiro. Uhoraho ari kumwe na we.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Umuhungu umwe aramusubiza ati “Nabonye umuhungu wa Yesayi w'i Betelehemu. Ni umucuranzi w'umuhanga, ni umugabo w'imbaraga n'intwari kandi ni umurwanyi, aritonda mu byo avuga, ni umuntu w'igikundiro kandi Uwiteka ari kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Umwe mu bakozi aravuga ati: “Yese w'i Betelehemu afite umuhungu uzi gucuranga neza. Ni intwari kandi azi kurwana, avuga neza kandi afite igikundiro, n'Uhoraho ari kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Umwe mu bakozi aravuga ati: “Yese w'i Betelehemu afite umuhungu uzi gucuranga neza. Ni intwari kandi azi kurwana, avuga neza kandi afite igikundiro, n'Uhoraho ari kumwe na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 16:18
16 Iomraidhean Croise  

Uhoraho yari kumwe na Yozefu; agira ukuboko kwiza, aba umunyanzu wa shebuja, uwo Munyamisiri.


Umutware w’uburoko ntiyagira ikindi yongera kugenzura mu byo yari yamushinze, kuko Uhoraho yari kumwe na Yozefu. Uhoraho agahora amuha kugira ukuboko kwiza, mu byo yakoraga byose.


Yowabu yabikoreye kugira ngo agarure umwuka mwiza, ariko kandi umutegetsi wanjye ni umunyabwenge, ndetse ni umunyabwenge nk’umumalayika w’Imana: akamenya ibiba ku isi byose.»


Ibyo bizatuma n’ufite umutima nk’uw’intare acogora, kuko Israheli yose izi ko so ari intwari, n’ingabo ze zikaba zidacogora.


Nuko Hushayi arakomeza, ati «Ubwawe uzi so n’ingabo ze: ni intwari kandi ubu bafite uburakari nk’ubw’ikirura cyajimije umwana wacyo mu gasozi. So kandi ni umuntu w’umurwanyi, nta bwo ari burare hamwe n’imbaga.


Umuntu ashimirwa ko ashyira mu gaciro, naho uw’umutima w’ibinyoma akabigayirwa.


«Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda, maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.»


mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza ku ndunduro y'ibihe.»


Ubwo numara kubona ibi bimenyetso, uzakore ikizaba gikwiye, kuko Imana izaba iri kumwe nawe.


Yese amutumaho. Uwo muhungu yari inzobe, akagira mu maso hateye ubwuzu kandi n’igihagararo cye cyizihiye. Uhoraho abwira Samweli, ati «Haguruka umusige amavuta, kuko ari we natoye.»


Nuko Sawuli abwira abagaragu be, ati «Nimunshakire rero umuntu uzi gucuranga neza, maze mumunzanire!»


Sawuli ni ko kohereza intumwa kwa Yese, aramubwira ati «Nyoherereza umuhungu wawe Dawudi, wa mushumba w’amatungo.»


Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru.


Samweli arakura. Uhoraho yari kumwe nawe, kandi ntiyatuma hagira ijambo rye na rimwe riba impfabusa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan