Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 16:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Uhoraho abwira Samweli, ati «Uzakomeza kuririra Sawuli kugeza ryari, kandi nanjye ubwanjye naramuzinutswe, akaba atazongera kuba umwami wa Israheli? Uzuza amavuta ihembe ryawe maze ugende! Nkohereje kwa Yese w’i Betelehemu, kuko nabonye umwami nshaka mu bahungu be.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Bukeye Uwiteka abaza Samweli ati “Uzageza he kuririra Sawuli, kandi nanze ko aba umwami wa Isirayeli? Uzuza ihembe ryawe amavuta ngutume kuri Yesayi w'i Betelehemu, kuko niboneye umwami mu bahungu be.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Uhoraho abaza Samweli ati: “Uzageza ryari kuririra Sawuli kugeza ryari? Jyewe naramuzinutswe, sinkimwemera ho umwami w'Abisiraheli. Uzuza ihembe ryawe amavuta, ugende. Ngutumye i Betelehemu kwa Yese, kuko nitoranyirije umwami mu bahungu be.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Uhoraho abaza Samweli ati: “Uzageza ryari kuririra Sawuli kugeza ryari? Jyewe naramuzinutswe, sinkimwemera ho umwami w'Abisiraheli. Uzuza ihembe ryawe amavuta, ugende. Ngutumye i Betelehemu kwa Yese, kuko nitoranyirije umwami mu bahungu be.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 16:1
34 Iomraidhean Croise  

’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye Israheli mu Misiri, nta mugi n’umwe nahisemo mu miryango yose ya Israheli, kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye; ariko nahisemo Dawudi kugira ngo abe umutware w’umuryango wanjye Israheli.’


Umuhanuzi Elisha ahamagara umwe wo mu itorero ry’abahanuzi, aramubwira ati «Kenyera, ufate aka kabya k’amavuta mu ntoki, maze ujye i Ramoti y’i Gilihadi.


Uzafate aka kabya k’amavuta, uyamusuke ku mutwe, uvuga uti ’Uhoraho aravuze ngo: Ngusize aya mavuta ngo ube umwami wa Israheli!’ Hanyuma uzafungure urugi uhite uhunga nta gutinda.»


Yehu arahaguruka, binjirana mu nzu. Umusore amusuka amavuta ku mutwe, avuga ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, aravuze ngo ’Nkwimikishije aya mavuta ngo ube umwami w’Abayisraheli, umuryango wanjye.


Nuko abakuru b’imiryango ya Israheli bose basanga umwami i Heburoni, maze Dawudi agirana na bo isezerano i Heburoni, imbere y’Uhoraho. Nuko basiga Dawudi amavuta, aba umwami wa Israheli, nk’uko Uhoraho yari yarabivugishije Samweli.


Uhoraho, Imana ya Israheli, yantoranyije mu muryango wanjye wose ngo mbe umwami w’Abayisraheli ubuziraherezo. Koko yatoye Yuda ho umutware kandi mu muryango wa Yuda atoranyamo inzu ya data, no mu bana ba data, aba ari jye yishimira kugira umwami w’Abayisraheli.


Umumero uzashibuka ku gishyitsi cya Yese, inkomoko ye izamuke ku muzi wacyo,


Uwo munsi ni bwo inkomoko ya Yese, izashyirwa ejuru nk’ibendera ry’igihugu, amahanga yose akazayigana, aho atuye hakazabengerana ikuzo.


Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga.


Wowe rero, Yeremiya, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ntubatakambire cyangwa ngo ubasabire; kuko nibantakira mu byago byabo ntazabumva.»


Uhoraho arambwira ati «Kabone n’aho Musa na Samweli baba bampagaze imbere, nta bwo nagirira impuhwe bariya bantu. Bankure imbere bamvire aha!


Bazabita «Feza igayitse», kuko Uhoraho yabagaye!


Wowe rero, ntiwirirwe uvuganira uyu muryango, ngo ubahingukirize amarira cyangwa isengesho, uruhe untitiriza, kuko ntakumva.


Nuko arambwira ati «Ni abantu babiri basizwe amavuta, bahagaze imbere y’Umugenga w’isi yose.»


Izayi na we akongera ati «Azashyira aze inkomoko ya Yese.»; ni we uzabadukira kugenga amahanga, kandi ni we bose bazizera


Mbese mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi.


Niba umuntu abonye umuvandimwe we akora icyaha, ariko icyaha kitajyana mu rupfu, namusabire; maze Imana imuhe ubugingo, niba koko icyaha yakoze kitajyana mu rupfu. Habaho icyaha kijyana mu rupfu: uwakoze icyo si we mvuze ko mugomba gusabira.


Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?


«Ndicuza icyatumye mpa Sawuli ubwami, kuko yantengushye ntakurikize amategeko yanjye.» Nuko Samweli biramubabaza cyane, arara atakambira Uhoraho ijoro ryose.


Naho kwinubira Imana kukareshya n’icyaha cyo kuraguza, no kutava ku izima kukareshya n’ubupfumu. None rero, kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami.»


Samweli aramusubiza ati «Nta bwo njyana nawe; kuko wanze kumvira ijambo ry’Uhoraho, na we yakwanze: nta n’ubwo ukiri umwami wa Israheli!»


Kuva ubwo Samweli ntiyongera kubonana na Sawuli kugeza ubwo apfuye; ahubwo yakomeje kumuririra, kuko Uhoraho yicuzaga ko yagize Sawuli umwami wa Israheli.


Abagaragu be baramubwira bati «Dore umwuka mubi utumwe n’Imana, ni wo ukubuza uburyo.


Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.


Dawudi yari umuhungu w’Umunyefurati w’i Betelehemu ya Yuda, witwaga Yese, wari ufite abahungu umunani. Mu gihe cya Sawuli, uwo mugabo yari ashaje, ageze mu zabukuru.


«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan