Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 15:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Samweli abwira Sawuli, ati «Ni jyewe Uhoraho yohereje kugusiga, ngo ube umwami wa Israheli, umuryango we. Tega amatwi rero ijwi ry’Uhoraho n’amagambo ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Hanyuma Samweli abwira Sawuli ati “Uwiteka yantumye kukwimikisha amavuta, ngo ube umwami wa Isirayeli. Nuko rero ube wumvira Uwiteka mu byo avuga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Samweli abwira Sawuli ati: “Ubushize Uhoraho yaranyohereje kugira ngo nkwimikishe amavuta, ube umwami w'Abisiraheli ubwoko bwe. None rero tega amatwi ibyo yakuntumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Samweli abwira Sawuli ati: “Ubushize Uhoraho yaranyohereje kugira ngo nkwimikishe amavuta, ube umwami w'Abisiraheli ubwoko bwe. None rero tega amatwi ibyo yakuntumyeho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 15:1
10 Iomraidhean Croise  

Elisha arasubiza ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. Aravuze ngo: Ejo nk’iki gihe, ku irembo rya Samariya incuro imwe y’ifu izagura sikeli imwe, incuro ebyiri z’ingano na zo zigure sikeli imwe.»


Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?


Nimutinya Uhoraho, mukamukorera, mukumva ijwi rye, mugakurikiza amategeko ye, mwebwe n’umwami wanyu muzakomeza mutyo gukurikira Uhoraho, Imana yanyu.


Samweli abwira Sawuli, ati «Wahubutse! Ntiwakurikije itegeko Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Nyamara, Uhoraho yari gukomeza ubwami bwawe kuri Israheli iteka ryose.


Kandi mbere y’uko Sawuli ahagera, Uhoraho yari yabihishuriye Samweli, agira ati


«Ejo kuri iyi saha, nzakoherereza umugabo wo mu gihugu cya Benyamini, uzamusige amavuta y’ubutore abe umutware w’umuryango wanjye Israheli, kandi azawukize ikiganza cy’Abafilisiti. Kuko namaze kwitegereza umuryango wanjye, kandi ugutakamba kwawo kukaba kwangezeho.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan