Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 14:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Ahiya, mwene Ahitubi, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Pinehasi, mwene Heli umuherezabitambo w’Uhoraho i Silo, yari atwaye uruhago rw’amabuye y’ubufindo. Ariko rubanda ntibari bazi ko Yonatani yagiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 (Na Ahiya mwene Ahitubu mukuru wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli umutambyi w'Uwiteka w'i Shilo wambaraga efodi.) Ariko abantu ntibamenya ko Yonatani yagiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Icyo gihe uwagishaga inama Uhoraho yari Ahiya mwene Ahitubu, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli wari umutambyi w'Uhoraho i Shilo. Ubwo ariko ingabo ntizari zizi ko Yonatani yagiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Icyo gihe uwagishaga inama Uhoraho yari Ahiya mwene Ahitubu, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Finehasi, mwene Eli wari umutambyi w'Uhoraho i Shilo. Ubwo ariko ingabo ntizari zizi ko Yonatani yagiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 14:3
9 Iomraidhean Croise  

Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho.


Nuko Sawuli aravuga ati «Tumanuke dukurikire Abafilisiti muri iri joro, tubice kugeza ko bucya, twoye gusigaza n’umwe.» Baramusubiza bati «Ukore uko ushaka kose.» Nyamara umuherezabitambo arababwira ati «Nimwigire hino tubanze twegere Imana.»


Samweli yakoreraga Uhoraho. Yari umwana wambaye agakanzu kaboshye muri hariri.


So namutoranyije mu miryango yose ya Israheli mugira umuherezabitambo wanjye, ngo ajye yegera urutambiro rwanjye, ahatwikire umubavu, anambare umusanganyagihimba mu maso yanjye. Ibyo Abayisraheli batura byose, nabyeguriye umuryango wa so.


Nyamara umwe mu bahungu ba Ahimeleki mwene Ahitobi witwaga Abiyatari aratoroka, ni ko guhunga asanga Dawudi.


Umwana we, yahise amwita Ikabodi (bigasobanura ngo ’icyubahiro kiracyari he?’), avuga ati «Icyubahiro kirashize kuri Israheli.» Ibyo yabivuze, abitewe n’uko Ubushyinguro bw’Imana bwanyazwe, n’ibyari byabaye kuri sebukwe no ku mugabo we.


Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan