Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 13:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y'Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y'Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 13:4
9 Iomraidhean Croise  

Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.»


muze kumusubiza, muti ’Abagaragu bawe turi abashumba kuva mu buto bwacu kugeza ubu, twebwe ubwacu kimwe na ba sogokuru bacu.’ Bityo muzashobora gutura mu gihugu cya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazira uwitwa umushumba wese.»


Abahamoni babonye ko basuzuguye Dawudi bikabije, ni ko kohereza abantu ku Baramu b’i Betirehobu n’ab’i Soba kubasaba ngo bisungane; bakaba ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza ibirenge. Umwami w’i Maka na we azana abantu igihumbi, naho ab’i Tobu bari abantu ibihumbi cumi na bibiri.


Barababwira bati «Uhoraho narebe, ace urubanza! Ni mwebwe mwatumye duhinduka ba ruvumwa mu maso ya Farawo no mu y’abagaragu be. Dore mwabashyize mu ntoki inkota yo kutwica.»


Hanyuma, mu kwezi kumwe nkuraho abashumba batatu; ariko n’intama sinabasha kuzihanganira kandi na zo ziranzinukwa.


Nuko Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Uyu munsi nabakijije ikimwaro mwavanye mu Misiri.» Aho hantu bahise Giligali kugeza na n’ubu.


Nyuma y’ibyo, uzantanga i Giligali, naho jye nzamanuka ngusangayo, kugira ngo duture Imana ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Uzantegereza iminsi irindwi kugeza ko ngusangayo, nkazakumenysha icyo ugomba gukora.»


Akishi yizeraga cyane Dawudi, akibwira ati «Ubwo Dawudi yigize akadakoreka muri Israheli umuryango we, bizatuma akomeza kumbera umugaragu iteka ryose.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan