Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 13:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Bukeye yitoranyiriza abantu ibihumbi bitatu muri Israheli: ibihumbi bibiri bari kumwe na we i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, abandi igihumbi bari kumwe na Yonatani i Gibeya yo kwa Benyamini. Naho rubanda basigaye arabasezerera, buri muntu ataha iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Bukeye Sawuli yitoraniriza abantu mu Bisirayeli ibihumbi bitatu, muri abo ibihumbi bibiri byabanaga na Sawuli i Mikimashi no ku musozi w'i Beteli, abandi igihumbi babanaga na Yonatani i Gibeya y'i Bubenyamini. Rubanda rusigaye ararusezerera, umuntu wese ajya mu rugo rwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Sawuli yatoranyije ingabo ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, ibihumbi bibiri ajyana na zo i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, naho igihumbi zijyana n'umuhungu we Yonatani i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Abisiraheli basigaye Sawuli arabasezerera barataha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Sawuli yatoranyije ingabo ibihumbi bitatu mu Bisiraheli, ibihumbi bibiri ajyana na zo i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, naho igihumbi zijyana n'umuhungu we Yonatani i Gibeya mu ntara y'Ababenyamini. Abisiraheli basigaye Sawuli arabasezerera barataha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 13:2
24 Iomraidhean Croise  

Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati «Nta mugabane dufitanye na Dawudi, nta n’umurage dusangiye na mwene Yese! Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!»


nimuduhe barindwi mu bamukomokaho, maze tubashwanyagurize imbere y’Uhoraho i Gibeya ya Sawuli, ku musozi w’Uhoraho.» Umwami aravuga ati «Nzababaha.»


Helebu mwene Bana w’i Netofa, Itayi mwene Ribayi w’i Gibeya mu Babenyamini,


ab’i Mikimasi: 122;


Ababenyamini bo batuye bahereye i Geba, i Mikimasi, i Aya, i Beteli no mu midugudu yaho;


Selahefili, Yebuzi ari yo Yeruzalemu, Gibeya, na Kiriyati: imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. Uwo ni wo munani wa bene Benyamini, bakurikije amazu yabo.


Yozuwe abaha umugisha maze arabasezerera; nuko basubira iwabo.


Shebuja aramusubiza ati «Nta bwo twarara kuri uriya mugi w’abanyamahanga, na bo ubwabo batari Abayisraheli. Turakomeza kugera i Gibeya.


Sawuli na we ajya iwabo i Gibeya, ashagawe n’ingabo zatowe n’Imana.


Hanyuma uzagera i Gibeya ku musozi w’Imana, aho abatware b’Abafilisiti batuye. Niwinjira aho mu mugi, uzahahurira n’itorero ry’abahanuzi bariho bahanura; baherekejwe n’inanga, ingoma, imyirongi n’imiduri, bava ahirengeye gusenga.


Sawuli yari afite imyaka . . . . . . . . . , ubwo yimye ingoma. Yategetse Israheli imyaka . . . .


Samweli aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki?» Sawuli aramusubiza ati «Nabonye abantu bose banshizeho batatanye, mbonye nawe ubwawe utaje mu gihe twasezeranye, kandi Abafilisiti bamaze gukoranira i Mikimasi,


Samweli ashyiranzira ava i Giligali. Sawuli ajyana n’abari basigaranye na we, bava i Giligali berekeza i Geba yo kwa Benyamini, kugira ngo bahasange ingabo ze zindi. Ubwo Sawuli abara abantu basigaranye na we, asanga bagera kuri magana atandatu.


Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo, baguma i Geba yo kwa Benyamini, naho Abafilisiti baca ingando i Mikimasi.


Nuko ingabo z’Abafilisiti zirasohoka, zijya mu nzira y’imfunganwa igana i Mikimasi.


Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.


Uwo munsi bakomeza gutsinda Abafilisiti, kuva i Mikimasi kugera Ayaloni, ariko kubera ko rubanda bari bamaze kunanirwa cyane,


Rimwe muri ayo menyo y’icyo gitare ryari rihagaze ryerekeje mu majyaruguru, ahateganye na Mikimasi; irindi ryerekeje mu majyepfo, ahateganye na Geba.


Ku ngoma ya Sawuli yose, intambara yakomeje kuba urudaca cyane ku Bafilisiti, kandi Sawuli iyo yabonaga umuntu w’intambara kandi w’intwari, yamushyiraga mu ngabo ze.


Hanyuma Samweli ajya iwe i Rama, na Sawuli arazamuka ataha i Gibeya ya Sawuli.


Sawuli aherako atoranya ingabo ibihumbi bitatu zatoranyijwe muri Israheli, maze aragenda ajya gushaka Dawudi n’ingabo ze, mu bitare byabagamo ihene z’ishyamba.


Sawuli aherako arahaguruka, ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu b’intwari muri Israheli, bajya gushaka Dawudi mu butayu bw’i Zifu.


Arababwira ati «Dore uko umwami musaba azabategeka: azafata abahungu banyu, abagire abanyamagare ye n’abanyamafarasi ye, maze bazajye birukanka imbere y’igare rye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan