Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 13:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Samweli aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki?» Sawuli aramusubiza ati «Nabonye abantu bose banshizeho batatanye, mbonye nawe ubwawe utaje mu gihe twasezeranye, kandi Abafilisiti bamaze gukoranira i Mikimasi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Samweli aramubaza ati “Ibyo wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati “Nabonye abantu banshizeho batatana. Nawe ntiwaje mu minsi yategetswe, kandi Abafilisitiya bari bamaze guteranira i Mikimashi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Samweli aramubaza ati: “Ibi wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati: “Nabonye ingabo zintorotse nawe utinze, kandi Abafilisiti bakoraniye i Mikimasi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Samweli aramubaza ati: “Ibi wakoze ni ibiki?” Sawuli aramusubiza ati: “Nabonye ingabo zintorotse nawe utinze, kandi Abafilisiti bakoraniye i Mikimasi,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 13:11
12 Iomraidhean Croise  

Uhoraho Imana abwira umugore, ati «Wakoze ibiki?» Umugore arasubiza ati «Inzoka yampenze ubwenge, ndarya.»


Uhoraho ati «Wakoze ibiki? Amaraso ya murumuna wawe wamennye, ngaha arantabariza mu gitaka.


Yowabu asanga umwami maze aramubaza ati «Ibyo wakoze ni ibiki? Dore Abuneri yaje iwawe! Ni kuki wamurekuye akagenda?


We aza kwa shebuja. Elisha aramubaza ati «Uraturuka he, Gehazi?» Aramusubiza ati «Nta ho umugaragu wawe yigeze ajya.»


Umwanzi ageze i Ayati, yambukiranya Migoroni; i Mikimasi ahasiga ibintu bye.


Yozuwe abwira Akani, ati «Mwana wanjye, ha ikuzo Uhoraho, Imana ya Israheli, maze umuramye! Ibyo wakoze bimbwize ukuri, ntugire icyo umpisha.»


ndibwira nti ’Ubu ngubu Abafilisiti bagiye kumfatira i Giligali, kandi ntari nurura Uhoraho.’ Nuko niyemeza kumutura igitambo gitwikwa.»


Sawuli n’umuhungu we Yonatani n’abari kumwe na bo, baguma i Geba yo kwa Benyamini, naho Abafilisiti baca ingando i Mikimasi.


Bukeye yitoranyiriza abantu ibihumbi bitatu muri Israheli: ibihumbi bibiri bari kumwe na we i Mikimasi no ku musozi wa Beteli, abandi igihumbi bari kumwe na Yonatani i Gibeya yo kwa Benyamini. Naho rubanda basigaye arabasezerera, buri muntu ataha iwe.


Nuko ingabo z’Abafilisiti zirasohoka, zijya mu nzira y’imfunganwa igana i Mikimasi.


Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.


Rimwe muri ayo menyo y’icyo gitare ryari rihagaze ryerekeje mu majyaruguru, ahateganye na Mikimasi; irindi ryerekeje mu majyepfo, ahateganye na Geba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan