Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 12:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Ariko baje kwibagirwa Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w’ingabo za Hasori, Abafilisiti n’umwami w’i Mowabu, nuko babateza intambara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Ariko bibagirwa Uwiteka Imana yabo, ibahāna mu maboko ya Sisera umugaba w'ingabo za Hasori no mu maboko y'Abafilisitiya, no mu maboko y'umwami w'i Mowabu barabarwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Icyakora birengagije Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w'ingabo z'i Hasori, abagabiza n'Abafilisiti n'umwami wa Mowabu barabarwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Icyakora birengagije Uhoraho Imana yabo, abagabiza Sisera umugaba w'ingabo z'i Hasori, abagabiza n'Abafilisiti n'umwami wa Mowabu barabarwanya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 12:9
15 Iomraidhean Croise  

mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko we ubwe azakubakira inzu.


Bibagiwe batyo Uhoraho, umukiza wabo, we wakoreye mu Misiri ibintu bikomeye,


Ariko bo barijujuse, bababaza umwuka we mutagatifu, ni bwo rero abateye umugongo, maze we ubwe abarwanya nk’umwanzi.


Umukobwa ukiri muto yakwibagirwa imirimbo ye, cyangwa se uwashyingiwe akibagirwa umweko we? Nyamara umuryango wanjye waranyibagiwe, hashize igihe kirekire.


Urutare ukesha kubona izuba ntukirwitaho, wibagiwe Imana yakubyaye.


’Umuntu umwe gusa yabasha ate kwirukana abantu igihumbi, abantu babiri gusa babasha bate kwirukana abantu ibihumbi cumi, atari uko Urutare rwabo ruba rwabarekuye, maze Uhoraho akabatanga?


Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, ni ko kubagabiza Abafilisiti n’Abahamoni.


Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, nuko Uhoraho abagabiza Abafilisiti mu gihe cy’imyaka mirongo ine.


Nuko uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Israheli, maze abagabiza ababanyaga kandi abegurira abanzi babo babakikije. Ntibaba bagishoboye guhangara abanzi babo.


Abayisraheli bongera gukora ibidatunganiye Uhoraho, maze Uhoraho atera inkunga Egiloni, umwami wa Mowabu, kugira ngo arwanye Israheli, kubera ko yakoraga ibidatunganiye Uhoraho.


Nyuma ya Ehudi haza Shamugari mwene Anati. Atsinda Abafilisti bagera ku bagabo magana atandatu, abicisha igihosho bashorezaga ibimasa, nuko na we arokora Israheli.


Uhoraho abagabiza Yabini, umwami wa Kanahani, wari uganje i Hasori. Umugaba w’ingabo ze yari Sisera, ariko we yari atuye i Harosheti‐Goyimu.


Ariko nimutumva ijwi ry’Uhoraho, ntimukurikize amategeko ye, ikiganza cy’Uhoraho kizabahana, nk’uko cyagenjereje abasokuruza banyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan