Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 12:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Samweli asaba Uhoraho, ahindisha inkuba, agusha imvura, nuko uwo munsi rubanda batinya Uhoraho na Samweli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Nuko Samweli asaba Uwiteka, maze uwo munsi Uwiteka yohereza guhinda kw'inkuba n'imvura, abantu bose baherako batinya Uwiteka na Samweli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Nuko Samweli arasenga, Uhoraho ahindisha inkuba agusha n'imvura, maze Abisiraheli bose batinya cyane Uhoraho na Samweli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Nuko Samweli arasenga, Uhoraho ahindisha inkuba agusha n'imvura, maze Abisiraheli bose batinya cyane Uhoraho na Samweli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 12:18
10 Iomraidhean Croise  

Akabu ajya kurya no kunywa, naho Eliya ajya mu mpinga y’umusozi wa Karumeli, maze arapfukama, umutwe awukoza ku mavi ye.


Nuko abantu bose ba Yuda n’aba Benyamini bagera i Yeruzalemu nyuma y’iminsi itatu, barahakoranira; hari ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa cyenda. Imbaga yose iguma imbere y’Ingoro y’Imana, bahinda umushyitsi kubera icyo gikorwa, no kubera imvura nyinshi yagwaga.


nuko ikabituma mu mahanga yose, kugira ngo byice cyangwa bikize.


Musa na Aroni bari mu baherezabitambo be, Samweli akaba mu biyambaza izina rye; biyambazaga izina ry’Uhoraho, maze na we akabumva.


Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhoraho na Musa umugaragu we.


Kuri uwo munsi, umunsi Uhoraho yegurira Abahemori mu maboko y’Abayisraheli, ni ho Yozuwe yabwiriye Uhoraho imbere y’Abayisraheli, ati «Zuba, hagarara hejuru ya Gibewoni, nawe kwezi, hejuru y’akabande ka Ayaloni!»


Uwo munsi Uhoraho yubahiriza Yozuwe mu maso y’Abayisraheli bose, nuko bamutinya batyo nk’uko batinyaga Musa mu buzima bwe bwose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan