Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 12:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Nuko Uhoraho aboherereza Yerubehali, Baraki, Yefute na Samweli, abakiza abanzi banyu impande zose, mutura mu gihugu cyanyu mu mahoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Nuko Uwiteka atuma Yerubāli na Bedani, na Yefuta na Samweli, abakiza amaboko y'ababisha banyu impande zose, mutura amahoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Nuko Uhoraho aboherereza Gideyoni na Bedani na Yefute nanjye Samweli, abakiza abanzi bari babakikije maze mubaho mu mutekano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Nuko Uhoraho aboherereza Gideyoni na Bedani na Yefute nanjye Samweli, abakiza abanzi bari babakikije maze mubaho mu mutekano.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 12:11
13 Iomraidhean Croise  

Uhoraho yoherereza Abayisraheli umukiza; Abayisraheli bava mu nzara z’Abaramu bongera kujya gutura mu mahema yabo nka mbere.


Mwene Ulamu ni Bedani. Abo ni bo bene Gilihadi, umuhungu wa Makiri mwene Manase.


Nuko Debora ahamagaza Baraki, mwene Ahinowamu, w’i Kedeshi ya Nefutali, maze aramubwira ati «Uhoraho, Imana ya Israheli, yagutegetse ngo: Genda ufate abantu ibihumbi cumi muri bene Nefutali no muri bene Zabuloni, ubakoranyirize ku musozi wa Taboru.


Nuko Uhoraho arahindukira, aramwitegereza maze aramubwira ati «Genda ukoreshe izo mbaraga ufite, maze Israheli uyikize Madiyani. Koko kandi, ni jye ukohereje!»


Yowasi asubiza abari bamukikije bose, ati «Ese ni mwe mugomba kuburanira Behali? Cyangwa se ni mwe muje kumutabara? (Buri muntu wese ushaka kuburanira Behali, agomba kwicwa butaracya!) Niba Behali ari Imana, niyiburanire ubwe, kuko Gideyoni yarimbuye urutambiro rwe.»


Uwo munsi Gideyoni bamwita Yerubehali, bavuga bati «Behali niyiburanire, kuko yarimbuye urutambiro rwe.»


Yerubehali — ari we Gideyoni — abyuka mu gitondo cya kare, n’imbaga yose yari kumwe na we, maze baca ingando i Eyini‐Harodi, naho ingando ya Madiyani ikaba mu majyaruguru, mu kibaya aherekera ku musozi wa More.


Yerubehali, mwene Yowasi, aragenda yigumira iwe.


kandi birengagiza inzu ya Yerubehali‐Gideyoni, nyuma y’ibyiza byose yari yarakoreye Israheli.


Israheli yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, imenya ko Samweli yemeweho kuba umuhanuzi w’Uhoraho.


Nuko Abafilisiti batsindwa batyo, ntibongera kuvogera igihugu cya Israheli. Igihe cyose Samweli yari akiriho, ikiganza cy’Uhoraho cyakomeje kwibasira Abafilisiti.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan