Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 12:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Bukeye, batakambira Uhoraho, bavuga bati ’Twaracumuye kuko twaretse Uhoraho, tukayoboka imana z’abanyamahanga, ari zo za Behali na za Ashitaroti. None rero, udukize ibiganza by’abanzi bacu, maze tugukorere.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Bukeye batakambira Uwiteka baravuga bati ‘Twaracumuye kuko twimūye Uwiteka tugahakwa kuri ba Bāli na Ashitaroti, none dukize amaboko y'ababisha bacu tugukorere.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Barongera batakambira Uhoraho bagira bati: ‘Twaracumuye twimūra Uhoraho, tuyoboka za Bāli na za Ashitaroti, none dukize abanzi tuzakuyoboka.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Barongera batakambira Uhoraho bagira bati: ‘Twaracumuye twimūra Uhoraho, tuyoboka za Bāli na za Ashitaroti, none dukize abanzi tuzakuyoboka.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 12:10
18 Iomraidhean Croise  

Nyamara Uhoraho yareba akaga barimo, akumva amaganya yabo;


Mu mubabaro wacu twarakwirukiye, igihe uduhannye turagutakambira.


Ni koko, Uhoraho ni we mucamanza wacu, ni we muyobozi wacu. Uhoraho ni we Mwami wacu, ni we gakiza kacu.


Icya kabiri cy’intara ya Gilihadi, hamwe na Ashitaroti na Ediroti, imigi y’igihugu cy’umwami Ogi muri Bashani, byahawe icya kabiri cya bene Makiri, umuhungu wa Manase, bakurikije amazu yabo.


Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, bavuga bati «Twagucumuyeho, kuko twirengagije Imana yacu, tukayoboka za Behali.»


Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho, maze bayoboka za Behali.


Bitandukanyije n’Uhoraho, bayoboka Behali na za Ashitaroti.


Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, maze Uhoraho abagoborera umukiza: ari we Ehudi mwene Gera w’Umubenyamini, watwariraga imoso. Abayisraheli bamuha amaturo, bamushinga kuyabagereza kuri Egiloni, umwami wa Mowabu.


Abayisraheli bakora ibidatunganiye Uhoraho: birengagije Uhoraho, Imana yabo, maze bayoboka za Behali na za Ashitaroti.


Nuko Abayisraheli batakambira Uhoraho, ni ko kubagoborera umukiza: ari we Otinyeli mwene Kenazi, umuvandimwe wa Kalebu w’umuhererezi.


Abayisraheli batakambira Uhoraho, kuko Sisera yari afite amagare y’intambara magana cyenda kandi akaba yarakandamije cyane Abayisraheli, mu gihe cy’imyaka makumyabiri yose.


Nuko rero Abayisraheli bamaze gutakambira Uhoraho kubera ibyago Madiyani yabatezaga,


Guhera ku munsi Ubushyinguro bw’Imana bwagereyeho i Kiriyati‐Yeyarimu, hari hashize igihe kirekire, nk’imyaka makumyabiri; nuko inzu yose ya Israheli ishaka kwigorora n’Uhoraho.


Nuko bateranira i Misipa, bavoma amazi bayanyanyagiza imbere y’Uhoraho. Uwo munsi basiba kurya maze baravuga bati «Twacumuye kuri Uhoraho.» Nuko Samweli acira Abayisraheli imanza aho ngaho i Misipa.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan