Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 11:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 Afata ibimasa bibiri abitemamo ibice, abiha izo ntumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Israheli, zigenda zivuga ziti «Utazatabarana na Sawuli na Samweli, dore uko ibimasa bye bizagenzwa!» Nuko Uhoraho abahindisha umushyitsi, bagira ubwoba, bahagurukira icyarimwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.” Maze bafatwa n'umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk'umuntu umwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 11:7
8 Iomraidhean Croise  

Nuko baragenda. Imana itera ubwoba bukabije mu migi ikikije Sikemu, ntihagira n’umwe ukurikirana abahungu ba Yakobo.


Batera n’ibiraro by’amatungo, maze banyaga amatungo magufi menshi n’ingamiya. Hanyuma basubira i Yeruzalemu.


Abami bose b’ibihugu bikikije igihugu cya Yuda baterwa ubwoba n’Uhoraho, bituma hatagira n’umwe utinyuka kurwanya Yozafati.


None rero nimuhorane igitinyiro cy’Uhoraho! Muramenye ibyo mukora, kuko Uhoraho Imana yacu ari indahemuka, intabera kandi ntashukishwa amaturo!»


Ahubwo mumenye ko Uhoraho Umugaba w’ingabo, ari we muzita Intungane, ni we mugomba gutinya, ni we ushobora kubakanga.


Agezeyo, afata icyuma, yadukira umugore we, aramutemagura ingingo ku yindi, amucamo ibice cumi na bibiri, abyohereza mu gihugu cyose cya Israheli.


Abayisraheli basohokera icyarimwe, bakoranira imbere y’Uhoraho i Misipa. Bari baturutse imihanda yose, kuva i Dani kugera i Berisheba, no kuva mu gihugu cya Gilihadi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan