Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 10:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Nuko umwuka w’Uhoraho uzakuzuremo, uhinduke umuntu mushya, maze nawe utangire guhanura hamwe na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Umwuka w'Uwiteka ari bukuzeho cyane uhanurane na bo, uhereko uhinduka ube umuntu mushya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Mwuka w'Uhoraho arakuzaho uhinduke undi, uhanure hamwe na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Mwuka w'Uhoraho arakuzaho uhinduke undi, uhanure hamwe na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 10:6
14 Iomraidhean Croise  

Nzamanuka nkuvugishe, maze mfate ku mwuka ukurimo nywubashyiremo bazajye bagufasha kuyobora imbaga; bityo ntuzongera kwikorera uwo mutwaro wenyine.


Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b’imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho.


Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w’abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry’ibonaniro. Ariko na bo umwuka ubajyaho, nuko bahanurira mu ngando.


Musa aramusubiza ati «Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!»


Benshi bazambwira uwo munsi bati ’Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?


Umwuka w’Uhoraho umwinjiramo; ako kanya Samusoni utari ufite intwaro mu ntoki, ashwanyuza ya ntare, ayitanyuramo ibisate bibiri nk’uko batanyura umwana w’ihene, ariko ntiyabwira ababyeyi be ibyo yakoze.


Ngo bagere bugufi ya Lehi, Abafilisiti barabasanganira basakabaka, ariko umwuka w’Uhoraho umwinjiramo: imigozi yari imuboshye amaboko ihinduka nk’ubudodo bw’ihariri bushongeshejwe n’umuriro, ingoyi zibohora ku maboko ye.


Umwuka w’Uhoraho umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda.


Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo.


Uwo munsi, Sawuli agitirimuka aho yari kumwe na Samweli, Imana imushyiramo umutima mushya, na bya bimenyetso byose bihera ko birigaragaza.


Sawuli ngo yumve ayo magambo, umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze afatwa n’uburakari bwinshi.


Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Nuko Sawuli yoherezayo intumwa gufata Dawudi. Ngo zigereyo, za ntumwa zihasanga itorero ry’abahanuzi bariho bahanura, na Samweli ahagaze imbere yabo. Ubwo umwuka w’Imana uzizamo, na zo ziratwarwa zitangira guhanura.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan