Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 10:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Samweli aherako abasobanurira imihango yose y’ubwami, ayandika mu gitabo, agishyira imbere y’Uhoraho. Nuko asezerera rubanda, buri muntu ajya iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Nuko Samweli aherako asobanurira abantu imihango y'ubwami, ayandika mu gitabo agishyingura imbere y'Uwiteka. Maze Samweli asezerera abantu bose, umuntu wese ajya iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Samweli abasobanurira amategeko agenga ubwami, ayandika mu gitabo akibika mu Nzu y'Uhoraho. Nuko asezerera ikoraniro buri muntu ataha iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Samweli abasobanurira amategeko agenga ubwami, ayandika mu gitabo akibika mu Nzu y'Uhoraho. Nuko asezerera ikoraniro buri muntu ataha iwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 10:25
13 Iomraidhean Croise  

Jya wibutsa bose ko bagomba kuyoboka abatware n’abategetsi, bakabumvira, bagahora bakereye gukora umurimo mwiza wose,


Dukwiye gusabira abami n’abandi bategetsi bose, kugira ngo tubone kubaho mu ituze n’amahoro, turangwa n’ubusabane ku Mana kandi dutunganiwe.


«Nimwende iki gitabo cy’amategeko, mugishyire iruhande rw’ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Imana yanyu; kizagume aho, kibe gihamya ibashinja.


None rero, umva icyo bakubwira; ariko kandi unabasobanurire neza uburyo uwo mwami bashaka azabategeka.»


Samweli abwira rubanda, ati «Nimuze tujye i Giligali, maze tuvugurure ubwami.»


Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho, kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye.


Yozuwe abaha umugisha maze arabasezerera; nuko basubira iwabo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan