Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 10:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Nuko abwira Abayisraheli, ati «Dore uko Uhoraho Imana ya Israheli avuze: Ni jye wakuye Israheli mu Misiri, mbakiza ibiganza by’Abanyamisiri n’abami bose bari babashikamiye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Abwira Abisirayeli atya ati “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuze iti ‘Nakuye Isirayeli muri Egiputa, mbakiza amaboko y'Abanyegiputa n'amaboko y'abami bose babarenganyaga.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jye wabavanye mu Misiri, mbakiza Abanyamisiri n'andi mahanga yose yabakandamizaga.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Ni jye wabavanye mu Misiri, mbakiza Abanyamisiri n'andi mahanga yose yabakandamizaga.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 10:18
7 Iomraidhean Croise  

Bazamenya ko Imana yabo ari jyewe Uhoraho, wabavanye mu gihugu cya Misiri, ngo mbaturemo rwagati. Jyewe Uhoraho, ni jye Mana yabo.


Umwanzi nabatera mu gihugu cyanyu, mukajya kumurwanya, mujye muvuza izo mpanda mu ijwi riranguruye. Bityo Uhoraho Imana azabibuka maze abakize ababisha banyu.


Umumalayika w’Uhoraho ava i Giligali, arazamuka agana i Bokimu, maze aravuga ati «Nabavanye mu gihugu cya Misiri, mbinjiza mu gihugu nari nararahiriye kuzaha abasekuruza banyu. Naravuze nti ’Sinzigera na rimwe nca ku Isezerano nagiranye namwe,


Ubwo Yakobo yageraga mu Misiri, Abanyamisiri barabatoteje. Ni bwo abasokuruza banyu batakambiye Uhoraho, aboherereza Musa na Aroni, bavana abasokuruza banyu mu Misiri, babatuza muri iki gihugu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan