Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 10:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Nuko ageze i Gibeya, itorero ry’abahanuzi riza rimusanga. Umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze na we aratwarwa, atangira guhanura hamwe na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Nuko bageze kuri uwo musozi umutwe w'abahanuzi uhura na we, umwuka w'Imana amuzaho cyane ahanurana na bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Ageze i Gibeya ahura n'itsinda ry'abahanuzi, Mwuka w'Imana amuzaho ahanurira rwagati muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Ageze i Gibeya ahura n'itsinda ry'abahanuzi, Mwuka w'Imana amuzaho ahanurira rwagati muri bo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 10:10
7 Iomraidhean Croise  

Ngo bagere bugufi ya Lehi, Abafilisiti barabasanganira basakabaka, ariko umwuka w’Uhoraho umwinjiramo: imigozi yari imuboshye amaboko ihinduka nk’ubudodo bw’ihariri bushongeshejwe n’umuriro, ingoyi zibohora ku maboko ye.


Umwuka w’Uhoraho umwuzuraho, maze ategeka Israheli. Arahaguruka agaba ibitero, maze Uhoraho amugabiza Kushani‐Risheyatayimu, umwami wa Aramu; amurusha amaboko, aramutsinda.


Sawuli ngo yumve ayo magambo, umwuka w’Uhoraho umwuzuramo, maze afatwa n’uburakari bwinshi.


Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.


Nuko nitorere umuherezabitambo nyawe, uzakurikiza uko umutima wanjye ushaka n’icyo nifuza. Nzamwubakira inzu ihamye, kandi ahore anogeye uwo nzaba narasize amavuta.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan