Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




1 Samweli 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Buri mwaka, uwo mugabo yavaga mu mugi yari atuyemo, akazamuka yerekeza i Silo kuramya Uhoraho Umugaba w’ingabo, no kumutura igitambo. Aho i Silo, Hofini na Pinehasi, abahungu ba Heli, ni bo bari abaherezabitambo b’Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Uwo mugabo yajyaga ava mu mudugudu w'iwabo uko umwaka utashye, akajya i Shilo gusenga no gutambira Uwiteka Nyiringabo ibitambo. Kandi bene Eli bombi, Hofuni na Finehasi abatambyi b'Uwiteka ni ho babaga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Buri mwaka Elikana yajyaga i Shilo gusenga Uhoraho Nyiringabo, no kumutura ibitambo. Icyo gihe abahungu bombi ba Eli, ari bo Hofuni na Finehasi bari abatambyi b'Uhoraho i Shilo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




1 Samweli 1:3
22 Iomraidhean Croise  

yimuka mu Ngoro y’i Silo, mu ihema yari yarashinze rwagati mu bantu.


Uzankorere umunsi mukuru gatatu mu mwaka.


Gatatu mu mwaka, ab’igitsinagabo bose bazahinguke imbere ya Nyagasani, Uhoraho.


Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazaze kwiyereka Nyagasani Uhoraho Imana ya Israheli.


Uko umwaka utashye ababyeyi be bajyaga i Yeruzalemu guhimbaza umunsi mukuru wa Pasika.


Gatatu mu mwaka, abagabo bose bazakore urugendo, bajye kwiyereka Uhoraho Imana yawe, bamusange ahantu azaba yihitiyemo: bazabigire mu minsi mikuru y’imigati idasembuye, ku Munsi mukuru w’ibyumweru, no mu minsi mikuru y’Amahema. Ntihazagire ujya kureba Uhoraho nta cyo yitwaje;


Umuryango w’Abayisraheli wose ukoranira i Silo, maze bahashinga Ihema ry’ibonaniro. Igihugu cyari kimaze kubayoboka.


Nuko bahashinga iryo shusho ry’ikigirwamana Mika yari yarakoresheje, kirahaba kugeza igihe cyose Ingoro y’Imana yamaze i Silo.


Ariko baza kwibuka bati «Turenda kujya mu munsi mukuru w’Uhoraho ubera buri mwaka i Silo, mu karere k’amajyaruguru ya Beteli, mu burasirazuba bw’umuhanda uva i Beteli ugana i Sikemu, no mu majyepfo ya Lebona.»


Muri uwo mwaka, umugabo we Elikana azamukana n’umuryango we wose gutura Uhoraho igitambo nk’uko bisanzwe, no kurangiza isezerano rye.


Bamaze kurira no kunywera aho i Silo, Ana arahaguruka. Umuherezabitambo Heli akaba yicaye ku ntebe, ku rwinjiriro rw’Ingoro y’Uhoraho.


Ahiya, mwene Ahitubi, umuvandimwe wa Ikabodi mwene Pinehasi, mwene Heli umuherezabitambo w’Uhoraho i Silo, yari atwaye uruhago rw’amabuye y’ubufindo. Ariko rubanda ntibari bazi ko Yonatani yagiye.


Nyina yamuboheraga agashura akakamushyira buri mwaka, uko azamukanye n’umugabo we gutura igitambo cya buri mwaka.


Uzabibonera gihamya kuko abahungu bawe babiri, Hofini na Pinehasi, bombi bazapfira umunsi umwe.


Ndamumenyesha ko ndangiza urubanza rwaciriwe umuryango we iteka ryose, kubera icyaha cye: yari azi ko abahungu be batuka Imana, nyamara ntiyabacyaha.


Ubushyinguro bw’Imana buranyagwa, kandi n’abahungu bombi ba Heli, Hofini na Pinehasi, barahagwa.


Abayisraheli bohereza abantu i Silo, bavanayo Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho Nyir’ingabo, utetse ijabiro hejuru y’Abakerubimu. Hafi y’Ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, hari abahungu babiri ba Heli, Hofini na Pinehasi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan